Kicukiro: Gukemura ibibazo byabafashije kugera ku musaruro (Amafoto)

Mu Karere ka Kicukiro mu Mirenge ya Nyarugunga, Kicukiro kimwe n’indi mirenge igize aka Karere, bizihije umunsi w’umuganura bishimira ibyo bagezeho, basabwa gukomeza kurangwa n’umuco w’indangagaciro zibumbatiye umuganura.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.
Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, yavuze ko umuganura nk’abanyamujyi ari umunsi bishimira ibyagezweho.
Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi twagezeho mu Mujyi wa Kigali byari bigamije gutuma imibereho myiza y’abaturage irushaho kuba myiza”.
Akomeza avuga ati “Ikindi cyafashije kugera ku musaruro mwiza, ni uburyo bwakoreshejwe mu gukemura ibibazo cyangwa se amakimbirane aba mu ngo.
Duhereye nko mu Karere ka Kicukiro bari bafite agashya kitwa ‘Akaramata’ imiryango myinshi yabanaga mu makimbirane yaraganirijwe, abatarabanaga byemewe n’amategeko ubu barashyingiwe byemewe n’amategeko”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine, yavuze ko bishimira ko Akarere kaje ku mwanya wa Gatatu mu gihugu mu kwishyura mituweli.
Ati “Ni ibyo kwishimira rero kuko bigaragaza imbaraga, gushyira hamwe kw’abaturage bacu”.
Muri gahunda ya Ejo Heza, Akarere kaje ku mwanya wa Kabiri ku rwego rw’igihugu.
Ubuyobozi bwa Kicukiro busaba abatuye aka Karere guzakomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa ndetse n’izindi ndangagaciro umuganura ubumbatiye no gusigasira umuco w’u Rwanda.
Mutsinzi yasabye abaturage gushyira hamwe kugira ngo bakomeze biyubakire igihugu cyabo, abejeje baganuze abatarejeje.



















Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL