Kicukiro: Gahanga, indiri y’inzoga zitujuje ubuziranenge

Abaturage bo mu Murenge wa Gahanga, ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’inzego z’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali zemeza ko mu Mudugudu wa Kiyanja na Nyacyonga hari abaturage bakora inzoga zitujuje ubuziranenge izizwi nk’inzoga z’inkorano.
Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yasuye uduce dutandukanye mu Kagari ka Kagasa muri Gahanga abona gihamya y’uko inzoga z’inkorano zifite ingaruka mbi ku batuye Kiyanja na Nyacyonga.
Ntibisanzwe kubona abantu muri santeri basinze guhera mu ma saa yine z’igitondo, aho badandabirana abandi bavuga amangambure.
Batangarije Imvaho Nshya ko baba banyweye inzoga bita ‘Amagweja’ zikorerwa mu ngo z’abantu aho muri Gahanga. Kugera mu ngo z’aho izo izo nzoga zikorerwa ntibyoroshye, gusa hariyo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora izi nzoga.
Imvaho Nshya yamenye amazina y’abahoze bakora inzoga bagafungwa, bagacibwa amande nyuma bakabireka ariko hari abandi bakomeje gukora izo nzoga.
Nubwo bitasgobotse kuvugana n’umusaza witwa Bavuma, ariko amakuru yatanzwe na Mukanywandi Helene Umujyanama w’Ubuzima muri ako gace, yahamirije ImvahoNshya ko atagikora izo nzoga.
Ati: “Bavuma yahoze yenga izo nzoga bamufunga inshuro zirenze imwe ari ko bamuca n’amande, ageze aravuga ati singiye kuzagwa muri gereza kandi ndi umupfakazi, abireka atyo ni n’umukirisitu. Kugeza ubu atunzwe n’inzu akodesha hano muri santeri ya Kiyanja”.
Muri ako gace umusaza witwa Nzakurankabera (Izina twahinduye) yenga inzoga z’inkorano. Bivugwa ko amenewe inzoga inshuro nyinshi ariko ntarava ku izima.
Mu iduka aguriramo isukari, bivugwa ko aguramo isukari ibiro bitari munsi y’icumi. Uyu musaza aranguza inzoga z’inkorano nubwo byagoranye amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya.
Mu Mudugudu wa Nyacyonga ahazwi nko ku Mucanga, hari urubyiruko rwasinze rurimo kunywera kwa Mama Duniya. Uyu akora inzoga bita Amagweja, icupa arigurisha amafaranga 300.
Ku kibuga cy’umupira Nyacyonga ku mugabo witwa D’Amour, na ho hakorerwa inzoga z’inkorano. Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko abakora inzoga zibujijwe, bose bazihisha munsi y’ibitanda bararaho.
Inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano, zikora umukwabo zigafata izo nzoga zikamenwa ndetse abo bazisanganye bagacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150.
Abaturage bavuga ko kudacika burundu kw’izi nzoga biterwa n’ubuyobozi mu Isibo ariko bagatunga agatoki ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel, yahamirije Imvaho Nshya ko kudacika kw’ibiyobyabwenge biterwa n’inzego zo hasi, uhereye mu Isibo.
Ku rundi ruhande, ngo ubuyobozi bw’Umurenge bugerageza gushyiramo imbaraga zose ngo bicike. Rutubuka asobanura ko kuba hari inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge biterwa n’imiturire ya Kiyanja na Nyacyonga.
Ati: “Biterwa nuko hari amazu ahendutse bigatuma hatura abantu benshi nk’indaya zicuruza, abacuruza urumogi ibyo bikaba intandaro y’umutekano muke”.
Avuga ko hashyizweho gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge. Amakimbirane n’izindi ngaruka zikomoka ku nzoga z’inkorano, byatumye hatangizwa gahunda yiswe ‘Niture u Rwanda’ ikorwa n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore.
Ubuyobozi bw’Umurenge bugaragaza ko inzego z’Akagari n’Umudugudu zibishatse ikibazo cy’inzoga z’inkorano cyacika.
Akarere kavuga iki ku nzoga z’inkorano?
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko inzoga z’inkorano, ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije ari ikibazo Akarere kahagurukiye.
Abaturage batanga amakuru ku Karere bagaragaza ukora inzoga z’inkorano bityo Akarere gafatanyije n’inzego z’umutekano zikajyayo bakamena izo nzoga ku mugaragaro.
Ati: “Ubukangurambaga nkubwo turabukora za Kiyanja, hirya no hino ahatuye abantu ku buryo bucucitse naho hakunze kugaragara ibyo bibazo, ariko icyo dushimira abaturage baduha amakuru”.
Akarere ka Kicukiro kavuga ko nta cyumweru cyashira hadafashwe inzoga kandi zikamenwa, abazikora na bo bakigishwa.
Umutesi ahamya ko mu byo bagenzuye, ntawe ukora inzoga y’inkorano uyinywa.
Ati: “Ibyo tubiheraho tubwira abaturage tuti niba umuntu akora inzoga ntayinywe, wowe ntukwiye kugira amakenga y’impamvu atayinywa? Nuko aba azi ibibi yashyizemo. Ibyo rero iyo ubibwiye abaturage bahita bakanguka, aho ni ho dukura amakuru”.
Gahunda Akarere ka Kicukiro kihaye ni ugukomeza gukora ubukangurambaga bwigisha abaturage by’umwihariko mu kwezi k’Umuturage.
Abaturage basabwa kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano, gutanga amakuru ku bazikora, harimo ababashora mu biyobyabwenge, kubatangira amakuru kugira ngo bafatwe bigishwe.