Kicukiro: DASSO yoroje abatishoboye yibuka n’abakuwe mu muhanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, boroje imiryango ibiri itishoboye banaha ibikoresho by’ishuri abana bavanye mu muhanda. 

Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego zitandukanye, iz’umutekano  ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Kicukiro, Anne Monique Huss.

Ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye bikorwa buri mwaka nkuko byagarutsweho na Niragire Samuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Mata 2023 mu Murenge wa Masaka.

Nirere Immaculée wagabiwe inka utuye mu Kagari ka Mbabe mu Murenge wa Masaka, avuga ko yari asanzwe nta nka yoroye bityo agashimira Leta y’Ubumwe yashyizeho politiki yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Nshimira Leta y’ubumwe n’amahoro yashyizeho ubwumvikane bw’abantu bose, tukumvikana, bagashyiraho Ndi Umunyarwanda.

Abana baradukunda none badutekerejeho baraturemera ngo abadafite inka natwe tubone amata tubeho”.

Ahamya ko inka yahawe n’Urwego rwa DASSO igiye kumufasha kubaho kuko ngo abana be bamusubije mu buzima biturutse ku nka bamugabiye.

Mujawayezu Catherine utuye mu Kagari ka Rusheshe ashimira DASSO yamuhaye inka. Ashimira Umukuru w’Igihugu wabahaye amahoro n’umutekano kuko ngo ni we utuma Abanyarwanda bakomeza kugabirwa. 

Avuga ko inka yahawe izamufasha ibintu byinshi. Ati “Izanteza imbere, nzayorora neza mbifashijwemo n’Imana kandi nanjye noroze abandi”.

Avuga ko imibereho ye itari ihagaze neza ariko ko igiye guhinduka kubera inka yagabiwe. 

Yongeraho ko inka izamufasha kurera neza abana batatu ba musaza we b’imfubyi bityo bagire ubuzima bwiza. 

Niragire Samuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, agaragaza ko atari ubwa mbere baremeye abaturage kuko buri mwaka bagira igikorwa cyo kubaremera kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Avuga ko umwaka ushize bakoze igikorwa cyo kubakira abaturage mu Murenge wa Kanombe ndetse banafasha abanyeshuri bari bamaze gukura mu muhanda.

Ubuyobozi bwa DASSO muri Kicukiro buvuga ko uyu mwaka bwahisemo koroza inka z’agaciro k’asaga miliyoni ebyiri abakecuru babiri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niragire, Umuhuzabikorwa wa DASSO, akomeza agira ati “Ikindi twakoze, twishyuriye mituweli abaturage bacu 100 kugira ngo bagire ubuzima bwiza. 

Twafashije abana bakuwe mu muhanda kuko twaragiye turabigisha bemera gusubira mu ishuri noneho tubashakira amakaye, ibikapu n’imyenda y’ishuri”.

Mu bindi Urwego rwa DASSO rwatanze, harimo amapombo n’imiti bizifashishwa mu koza inka rwagabiye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE