Kibeho: Abarundi baje i Kibeho barashima umutekano u Rwanda rugenera abaje gusenga

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka Abakirisitu by’umwihariko bo muri Kiliziya Gatolika baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi bateranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bakizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Abaturuka mu gihugu cy’u Burundi, bitabiriye uru rungendo none tariki ya 15 Kanama 2025, bavuga ko bishimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko buzirikana ubuzima n’umurekano muri rusange, by’umwihariko uw’abaje gusenga bagasenga ntacyo bishisha bari mu mudendezo, kuko ngo uko baje i Kibeho basenga mu mahoronanone bagataha mu mahoro.
Umwe muri bo wo mu Ntara ya Gitega, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza gifite ubuyobozi bwita ku buzima bw’Abantu kugira ngo umutekano wabo udahungabana.
Ati: “Jyewe naje ku wa Mbere mbanza guca i Kigali, ndakomeza n’imodoka yamvanye i Kigali ku wa Gatatu, noneho nabonye uburyo hano twaharaye mu gitaramo, nta kiduhungabanyije, bituma nshimira Ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda, uburyo bita ku buzima bw’abantu cyane ko twakoze urugendo nimugoroba turi kumwe n’Abayobozi.”
Mugenzi we uturuka mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza umuntu wese yakwifuza kubamo bitewe n’uburyo Abanyarwanda bakira abaje babagana.
Ati: “Jyewe natangaye cyane kugera i Kibeho nkasanga hari abantu badutegereje ngo batwifurize ikaze n’amahoro, rero icyo navuga ni uko Igihugu cy’u Rwanda, ari cyiza ndetse ntawe utakwifuza kukibamo, kuko nkanjye kuva naza nta kibazo nahuye nacyo ndetse nashimye uburyo Abayobozi baduherekeje mu isengesho tugasenga mu mudendezo muri make ndabashimira cyane.”
Mugenzi wabo we uturuka mu mujyi wa Bujumbura, avuga ko afite icyifuzo cyo kuzatura mu Rwanda kuko ahakunda agakunda n’Abayobozi b’u Rwanda.
Ati: “Muri make iminsi itatu maze hano i Kibeho, nashimye ibintu byinshi birimo uko twakiriwe, uko abavandimwe, Abanyarwanda twasanze batwakiriye, uko twacungiwe umutekano dukora urugendo rwo kwizihiza Asomusiye ejo nimugoroba, mbese jyewe navuga ko mfite intumbero yo kuzibera mu Rwanda igihe kimwe kuko nkunda uburyo bafasha Abantu bakita ku buzima bwabo”.
Nk’uko tubisoma muri kimwe mu bitabo byanditswe kuri Kibeho cyitwa “Mary’s Prophet ic Tears in Rwanda” cyanditswe na Father Casimil, kuva mu mwaka wa 1981 kugera mu mwaka wa 1989, ni bwo aha i Kibeho kuri ubu benshi mu Bakristu Gatolika bita ku butaka Butagatifu, hatangiye kubera Amabonekerwa.
Ayo mabonekerwa yabaye ku bakobwa batatu, barimo Anatalie Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango witabye Imana na Alphonsine Mumureke.
Amabonekerwa ya Bikiramariya i Kibeho, yaje kwemerwa na Kiliziya Gatolika ku Isi mu mwaka wa 2001, nyuma y’imyaka irenga icumi ari gukorwaho iperereza n’Abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku Isi.




