Kevin Kade yateguje ubufatanye n’abahanzi bo mu Karere

Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko indirimbo yakoranye n’umuhanzi uri mu bakunzwe muri Tanzania, Ali Kiba yamubereye intandaro yo gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda na Tanzania.
Uyu muhanzi uri mu bamaze kugira ibikorwa byinshi bituma akundwa cyane, avuga ko ashingiye ku bihe aherutse kugirira muri Uganda, ari cyo gihe cye cyo gukora cyane.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Kevin Kade yatangaje ko mu bihe bizaza hari indirimbo azashyira ahagaragara yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye bo muri Uganda na Tanzania.
Yagize ati: “Mperuka Tanzania nabonye uko bimeze kubera indirimbo nakoranye na Ali Kiba, ubu ngubu bigeze ku rwego rw’uko tugiye gukorana n’Abagande hari abo nagiye mpa kolabo (Collabo), ndimo guteganya gukuza umuziki wanjye hanze y’Igihugu.”
Yongeraho ati: “Mfite kolabo za mbere ziyoboye hariya muri Tanzania zigera kuri ebyiri n’abasore bakunzwe hariya, ndizera ko muzazibona vuba muri iyi mpeshyi.”
Agaruka ku byamuvuzweho ubwo yabyinaga mu gitaramo cya The Ben muri Uganda aho yageze n’aho agwa bikavugwa ko yakabije, Kevin Kade yavuze ko abakunzi be agiye guhurira nabo mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegura ko azagaruka.
Ati: “Ahubwo abo bakunzi banjye bo mu ntara zitandukanye bitegure ko nzaguruka, kubera ko nkora ibintu byongerera umuhanzi igikundiro, nibiba ngombwa n’imigozi nzayurira ariko nshimishe abakunzi banjye.
Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka ateganya gutaramira mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itariki n’aho bizabera akazatangazwa nyuma y’ibitaramo bya Iwacu muzika Festival.
Ni ku nshuro ya mbere Kevin Kade agiye kwitabira no gutarama mu bitaramo bya Mtn Iwacu Muzika Festival, ibyo avuga ko byamukoze ku mutima.
Ibitaramo bya Iwacu muzika Festival bizatangirira mu Karere ka Musanze, bizasorezwe mu ka Rubavu nyuma yo kuzenguruka Uturere turindwi.
