Kenya: U Rwanda ruramurika umusaruro w’ubuhinzi rwohereza hanze

Ibigo byo mu Rwanda byohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga biramurika bicuruzwa byabyo mu Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubuhinzi ririmo kubera i Nairobi muri Kenya.
Ibicuruzwa by’u Rwanda birimo kumurikwa birimo icyayi, ikawa, indabo, imbuto n’imboga n’umusaruro w’ubuki.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’Umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi (NAEB) buravuva ko iryo murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Gicurasi, riha Ibigo byo mu Rwanda amahirwe yo kwagura abafatanyabikorwa n’abaguzi b’igihe kirekire.
Iryo Murikagurisha Nyafurika ry’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi ryitezweho kuba umusemburo wo kugaragariza amahanga umusanzu w’u Rwanda mu kwimakaza ubuhinzi n’ubworozi birambye.
Abacuruzi b’Abanyarwanda barimo gukorera mu bibanza bibiri ari na byo bamurikiramo ibicuruzwa byaturutse mu Rwanda, kimwe gifite nomwro 175 na ho ikindi kikagira nomero 176.
Iryo murikagurisha ryitezweho gusoza ku wa Gatanu taliki ya 12 Gicurasi, ririmo kubera mu Kigo cy’Inama Mpuzamahanga cyitiriwe Kenyatta (KICC).
Ni imurikaguriaha ribaye mu gihe mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 338.5 z’indabo, imboga n’imbuto zinjije amadolari y’Amerika 630,636 ni ukuvuga miliyoni zisaga 704 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri icyo cyumweru kandi rwohereje hanze toni 77.5 z’ikawa zinjije amadolari y’Amerika 264,293 asaga miliyoni 295 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyo ni toni 830.3 zinjije amadolari y’Amerika 2,245,344 asaga miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikomoka ku matungo byinjije amadolari 450,188; ibinyampeke byunjiza amadolari 1,542,850; Imizi n’ibinyabijumba byinjiza amadolari 167,564; ibinyamisogwe byinjiza amadolari 68,080; ibinyamavuta byinjiza amadolari 57,093 ndetse n’ibindi bicuruzwa byose bisigaye byinjiza 98,992.





