Kenny Sol yatandukanye na 1:55 AM

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Kenny Sol yatangaje ko atagifitanye imikoranire na sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’igihe bivugwa ko umwuka uri hagati ye n’iyo sosiyete atari mwiza, binahwihwiswa ko yaba ari mu muryango usohoka.

Abinyujije mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yashyizeho itangazo rigenewe itangazamakuru.

Yagize ati: “1:55 am, n‘umuhanzi Kenny Sol dutangaje ko twahisemo guhagarika imikoranire ishingiye ku buhanzi, bikaba bigomba gukurikizwa kuva tariki 02 Kamena 2025.”

Iryo tangazo rigaragaraza ko nubwo uwo muhanzi asohotse muri iyo sosiyete, ariko bishimiye gushyira ahagaragara indirimbo nshya yakoreyemo.

Bati: “Nko kwishimira umuziki twakoranye, dutewe ishema no kubasangiza indirimbo yanyuma twakoranye na we iri ku mbuga zose.”

Imbande zombi muri iryo tangazo zisoza zigaragaza ko banyuzwe

n’umwanzuro wafashwe bifurizanya amahirwe mu rugendo rushya.

Kenny Sol atandukanye n’iyo sosiyete nyuma y’uko umuhanzi Ross Kana yatangaje ko yavuyemo, bikavugwa ko yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kenny Sol atandukanye na 1:55 am mu gihe yitegura gutaramira muri Rwanda convention muri Canada
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE