Kayonza: Umwarimu wasohokeye kuri Muhazi yarohamye arapfa 

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024, umusore w’imyaka 26 wigishaga ku ishuri ry’Imyuga rya Kayonza TVET School (Kayonza Vocational School) yapfuye arohamye  mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari yasohokanye n’inshuti muri Jambo Beach.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo yaguye muri Muhazi ari koga ariko aza kurohamamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bagerageje kumushakisha ariko ntibamubona, igikorwa cyo kumushakisha kikaba kirakomeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bataramenya impamvu yamuteye kurohama kuko umurambo wa nyakwigendera utaraboneka.

Yagize ati: “Polisi n’abaturage bagerageje kumushakisha ariko ntibabashije kumubona kandi igikorwa cyo kumushakisha kirakomeza.”

Polisi y’u Rwanda igira inama abantu bajya mu mazi koga ko bakwiye kwitwararika bakogera ahantu habugenewe kuko haba hari ubutabazi mu gihe habaye ibyago no gukoresha umwambaro wabugenewe urinda kurohama (Life jacket).

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE