Kayonza: Inzozi z’abana bahoze bitwa “Marine” bifuza guhindura amateka

Abahoze bitwa ‘Marine’ bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bishimira ko inzozi bafite zo guhindura no gusiga amateka kuguhindura ubuzima bw’imiryango ikennye baturukamo biturutse ku bufasha bahabwa burimo amafaranga bishyurirwa ku ishuri n’amasomo yo guhindura imitekerereze n’imyumvire bagomba gukabya inzozi zabo.
Abenshi muri aba bana bakuriye mu mujyi no mu nkengero za Kabarondo bahuriza ku bukene, amakimbirane, uburaya bw’ababyeyi babo n’ubusinzi ko ariyo ntandaro yo kujya mu muhanda.
Muhimpundu Aline atuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Kinzovu, yavuze ko amakimbirane yari hagati y’ababyeyi be yatumye ava mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane mu mashuri abanza.
Yavuze ko ababyeyi barwanye se umubyara ajyanwa mu bitaro na nyina afungwa amezi atandatu ajya kuba kwa mukase.
Akomeza asobanura ko ubwo nyina umubyara yafungurwaga basubiranye ariko babaho nabi bituma ahagarara kwiga imyaka itatu aba ‘‘marine’’ kubera ubuzima bubi bari babayemo bituma afatanya n’umubyeyi we gucuruza kanyanga n’inzoga z’inkorano zitandukanye.
Muhimpundu yavuze ko yifuzaga gusubira mu ishuri akabigerageza ariko amikoro akamubera inzitizi kugera n’aho yatsinze ikizamini cya Leta afite amanota 15 abura ubushobozi ariko yigira inama yo kwegera ubuyobozi bw’ishuri bwa GS Kabarondo B abusaba kwigira ubuntu burabimwemerera ariko bumusaba ko yajya afatanya n’umubyeyi we bagashaka impapuro zo gukoreraho ikizamini.
Ibi ngo byatumye akora umuganda mu kigo buri wa gatandatu kugira ngo bamwishyurire izo mpapuro.
Muhimpundu nubwo yahuye n’ibibazo mu myigire ye, yagize amahirwe adasanzwe ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri muri 2022 kuko yabonye afashwa na Bamuririmbe Jean Bosco umuyobozi wa Akagera Neighbors ndetse akaba ifite intego zo guhindura amateka mu muryango we akaba umwenjiniyeri ukomeye.
Yagize ati: “Nkurikije amateka nanyuzemo yo kuba ku muhanda; nkifuza kwiga ariko nkiga nabi bitewe n’amikoro make ndetse n’amakimbirane yo mu rugo, nagize amahirwe mbona unyishyurira ishuri n’ibikoresho. Nshyira imbaraga mu masomo yanjye kugira ngo nzahindure amateka mu muryango ndetse ntera ishema unyishyurira mu gihe data umbyara byamunaniye. Ubu ndi mu mwaka wa gatatu kandi nzatsinda.”
Amizero Steven wari Marine yasyaga ibyuma agakora n’ubujura mu isoko rya Rusera no mu mirima y’abaturage, na we yagize ati: “Nari nziranye na Marine nyinshi twanyura aho batetse tukiba amasafuriya ari ku ziko ndetse n’imbabura tukabisya mu byuma bishaje. Twibaga mu masoko no mu mazu y’abaturage kandi ntawatuvugaga.”

Yakomoje ku mahirwe yagize ubwo bari bagiye gutoragura ibyo kurya ku Akagera Neighbors bagahura n’umugore wa Bamuririmbe witwa Muzabibu Divine arabaganiriza ndetse abagira inama yo kuva mu muhanda bakajya mu ishuri.
Ubu afite inzozi zo kuzaba umupilote ndetse akaba agira inama abari mu muhanda kuhava.
Yagize ati: “Twagiye gutoragura ibyo kurya muri Poubelle Divine araduhamagara aratugaburira, ubundi adusaba ko twajya kwiyogoshesha tukajya ku ishuri ariko atwishyurira. Ubu ndiga mu wa kabiri kandi nzasoza kwiga kuko mfite abamfasha. Marine ziri ku muhanda nazigira inama yo kuhava kuko ubuzima bwaho ni bubi kandi bwigisha ingeso mbi.”
Dushimimana Ange, umubyeyi wa Amizero Steven, yavuze ko yakoraga umwuga w’uburaya mu Mujyi wa Kabarondo ari byo byatumye umwana we ajya mu muhanda aba marine. Yavuze ko ubu, umwana we afashwa kwiga akaba nta mvune ahura nazo kandi azakomeza kumushyigikira.
Yagize ati: “Bangiriye inama yo kujya nshaka ibyo kurya bya nijoro kuko aba yariye ku ishuri ku mwanya kugira ngo atazasubira mu muhanda kandi ndabikora. Nkora ibishoboka kugira ngo ntazasubire mu burara kandi ndamushyigikira muri byose.”
Abana bafashwa kuva mu 2021 ni 13 bitwa Akagera Kids, bakaba bari hagati y’imyaka 8 na 18 bahoze ari marine mu mujyi wa Kabarondo.
Kuri ubu, umwana umwe yaratsinze yoherezwa ku Ishuri Ryisumbiye rya Nyamirama, abandi babiri biga mu cyiciro rusange kuri GS Kabarondo B ndetse abandi basigaye bakaba bari mu mashuri abanza kuri GS Kabarondo B.
Igitekerezo cyo gufasha ba Marine cyavuye ku mugore
Bamuririmbe Jean Bosco, rwiyemezamirimo akaba n’Umuyobozi wa Akagera Neighbors ikorera i Kabarondo, yavuze ko gufasha abana bazwi nka Marine akabakura ku muhanda byaturutse ku mufasha we Muzabibu Divine wabonaga abana baza gutoragura ibyo kurya aho bakorera, amugira inama yo kubafasha babashyira hamwe barabaganiriza bamenya ibibazo bafite bajya inama yo kubakura ku muhanda no ku bigisha.
Bamuririmbe yavuze ko basanze abana bafite ubushake bwo kwiga ariko ikibazo cy’amikoro make n’ikibazo cy’ibiryo bike mu miryango yabo bituma bajya mu muhanda bafata icyemezo cyo kubarihira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.
Yagize ati: “Bamwe muri aba bana birirwaga batoragura ibyo kurya byajugunywe ukabona ko biteje ikibazo. Abenshi ntibaryaga ku ishuri bituma bajya mu muhanda. Ibi byatumye dutekereza ko umwana afashijwe yasubira mu ishuri akiga kandi akazaba umuntu w’ingirakamaro mu muryango n’igihugu.”
Hashyizweho umunsi wo guhura bakaganirizwa bakigishwa uburere n’imyitwarire hagamijwe kububaka mu bitekerezo.
Bamuririmbe yavuze ko buri ku cyumweru bahura n’abana bakamenya ibibazo bafite, uko imyigire imeze ndetse no kubaganiriza ntihagire uwihugiraho.





NSHIMIYIMANA FAUSTIN