Kayonza: Imibiri 592 yashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 mu rwibutso rw’Akarere Rwa Mukarange hashyinguwe imibiri 592 harimo iyimuwe mu nzibutso n’indi mishya itatu.

Mu rwibutso rwa Nyamirama himuwe imibiri529, Murama himuwe imibiri 57, mu rwibutso rwa Rwinkwavu 5, ndetse n’undi umwe i Kabarondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko tariki ya 1/10/1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, habaye gahunda yo gufata ibyitso by’Abatutsi babashinja gufatanya n’Inkotanyi ariko ari uguhimba, abenshi baricwa. Ibikorwa byayobowe n’uwitwa Nkurunziza w’I Nyagahandagaza muri Gahini, uwayoboraga jandarumuri Haguma, Lt Utazirubanda n’abandi bayoboraga amabariyeri.

Yavuze ko gahunda yo gutoteza Abatutsi muri Kayonza yakomeje mu 1993, hatozwa amatsinda atandukanye kwica Abatutsi ndetse hakorwa n’amalisti n’amatsinda y’abasirikare yari yaratorejwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Tariki 12 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo bari baturutse hirya no hino bizeye ko mu Kiliziya ariho babonera ubuhungiro ariko si ko byagenze kuko interahamwe zahabiciye.

Agaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Kayonza, Umuyobozi wako Nyemazi John Bosco yavuze ko tariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi basaga 5 000 bari bahungiye ku Kiliziya ya Mukarange bishwe, abari hagati ya 2 000 na 2,500 bari

bahungiye Midiho ku rusengero rwa Anglican (imibiri yabo yarabuze kugeza n’ubu), abasaga 3 000 bari bahungiye ku Kiliziya ya Kabarondo no mu nzu ya IGA barishwe bose n’Abatutsi bari bahungiye i Rukara basaga 5 000 bigizwemo uruhare na Mpambara n’inshuti ye Gatete n’interahamwe z’i Murambi n’abasirikare, kuri

balage ya Ruramira hishwe Abatutsi bari hagati ya 2 000 na 2500, i Rwinkwavu mu nzu z’abazungu bacukuraga amatini bari hagati ya 3000 na 4000.

Asaba abaturuge gukuramo amasomo kuri Jenoside.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yashimiye ingabo za RPA Inkotanyi zabakuye mu mwijima Abacitse ku icumu zikabarokora.

Ubu yemeza ko nyuma y’icurabundi banyuzemo, igihugu cyabafashije kwiyubaka no guherekezwa mu rugendo rwo kubaho neza ndetse imibereho yabo ikaba ari myiza.

Yagize ati: “Abahanga bavuga ko mu bihe byiza ubona inshuti nyinshi ariko mu bihe by’akaga ubona inshuti nyanshuti, Inkotanyi rero ni inshuti nyanshuti kuri twebwe. Inkotanyi zitaye ku miryango yari yarangirijwe imitungo, isenyerwa inzu kandi badusiga iheruheru. “

Yongeyeho ati: “Abarokotse kubaho tubikesha Leta yabaye hafri imfubyi, ishyiraho ikigega FARG gifasha abana bari baracikishirije amashuri, NABUabuze ababyeyi ariko Leta imbera ababyeyi, ubuvuzi n’ibindi bikorwa byatumye Abarokotse bagarura icyizere cy’ubuzima, imibereho irushaho kuba myiza.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko ari ngombwa kwibuka Abatutsi bishwe kuko bifuza ko amahano yabaye mu Rwanda atasubira, bityo asaba Abanyarwanda kumenya amateka yaranze igihugu no kwihugura

bakamenya amateka y’ukuri, bakarwanya imvugo zibiba urwango mu

Banyarwanda.

Ati: “Kwibuka ni iby’agaciro kugira ngo abacu batazibagirana kuko twifuza ko amahano yabaye mu Rwanda atazongera ukundi. Ibyo tumaze kugeraho kandi dushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Leta y’Ubumwe yatumye Abarokotse bahitamo kubababarira no kubana mu rukundo, mu Rwanda twahisemo kuba Abanyamurwanda bazira amoko (…) Ndi Umunyarwanda irimikwa.”

Kuri uyu munsi rero, ingengabitekerezo ya Jenoside ntiraranduka burundu, ibyaha

bya Jenoside bigaragara mu buryo butandukanye harimo ihakana n’ipfobya bya Jenoside n’icyaha kizimiza cyangwa gitesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no guhisha amakuru y’ahari imibiri.

Inzibutso zo mu Karere ka Kayonza zishyinguyemo imibiri yAbatutsi basaga 26,000; hari kandi n’indi isaga 10,000 itarashyingurwa mu cyubahiro kubera imiterere yaho biciwe harimo mu nzuzi, mu bisimu byacukugurwagamo amabuye yagaciro na balage.

Mu rwibutso rwa Mukarange hashyinguye imibiri y’Abatutysi bazize Jenoside isaga 8 000.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE