Kayonza: Abasenateri bashimye aho ibikorwa by’iterambere ry’umujyi bigeze

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu rwego rwo guteza imbere no kwihutisha iterambere rirambye ry’umujyi wa Kayonza, Abasenateri bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye, aho mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Mbere bashimye aho ibikorwa bigeze.

Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Madamu Munganyinka Hope ari kumwe na Visi Meya Harelimana Jean de Dieu bakiriye itsinda ry’Abasenateri bo muri Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari rigizwe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Senateri Mugisha Alexis.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko urugendo rw’Abasenateri rugamije kumenya aho ibikorwa n’imishinga ijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Kayonza bigeze bishyirwa mu bikorwa. Yavuze kandi ko bagamije kureba niba Politiki y’imiturire ikurikizwa.

Yagize ati: “Urugendo rwacu rugamije kureba aho ibikorwa n’imishinga  bijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Kayonza bigeze bishyirwa mu bikorwa. Ikindi ni ukureba niba politiki y’imiturire yubahirizwa”.

Bimwe muri ibyo bikorwa Abasenateri basuye harimo ikimpoteri gikusanyirizwamo imyanda, kikaba gifite umwihariko kuko imyanda itunganywa igakurwamo ifumbire. Basuye kandi agakiriro ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange.

Hitabwa kandi ku micungire myiza y’ubutaka, iyubahirizwa ry’ibishushanyo mbonera no kubungabunga ibidukikije.

Senateri Mureshyankwano yagaragaje kandi ko bakeneye kumenya uruhare rw’abikorera mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imishinga yo kwihutisha iterambere ry’umujyi.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’Abasenateri n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere byibanze ku bikorwa remezo byakozwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye ry’umujyi wa Kayonza nk’imihanda, imiyoboro y’amazi, amashanyarazi n’ibindi, Abasenateri bashimye ibikorwa bimaze gukorwa.

Umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’Abasenateri bo muri iyo Komisiyo wasojwe basura ikigega cy’amazi cya metero kibe 1000 cyubatse mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange, gitanga amazi mu mujyi wa Kayonza.

Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ikomereje ingendo mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo gusura Intara y’Amajyaruguru, Iy’Amajyepfo n’Iy’Iburengerazuba kuva ku wa 17-21/07/2022, mu kureba ibikorwa mu kwihutisha iterambere ry’imijyi.

Banasuye ikigega cy’amazi cya metero kibe 1000 cyubatse mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange (Foto Akarere ka Kayonza)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE