Karongi: Yakuriyemo inda mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima

Tuyubahe Emerance w’imyaka 21 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bwishyura mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, uruhinja agahita arujugunya mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye Muhire Jean de Dieu, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mukobwa ukomoka mu Mudugudu wa Bupfune, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yakiriwe mu gitondo avuga ko yumva aribwa cyane mu nda.
Uwamusuzumye yamubajije niba atwite arabihakana, cyane ko yari yarabihishe na nyina umubyara, amutuma ibizamini bitandukanye, birimo n’ibisabwa abatwite, ngo harebwe icyo arwaye.
Ageze mu bwiherero Tuyubahe yakuyemo inda, rwa ruhinja arujugunya mu ndobo, arasohoka ashaka gucika ahita afatwa agarurwa mu Kigo Nderabuzima. Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima bwahise bwitabaza abakozi ba RIB, ahita atabwa muri yombi.
Muhire Jean de Dieu, yagize ati: “Amakuru yatanzwe n’abaturage bari baje kwivuza bamubonye asohoka mu bwiherero afite amaraso menshi ku myenda yari yambaye, aca munsi yabwo ashaka gucika, baramukurikira baramufata, baraduhamagara, tumujyana mu cyumba dusanga ni inda yakuyemo.”
Yongeyeho ati: “Tunageze mu bwiherero yari avuyemo, turebye muri iyo ndobo y’amazi dusanga uruhinja rurimo rwapfuye, duhamagara RIB iraza nyuma yo kugenzura neza iramujyana.”
Muhire avuga ko uruhinja rwakuwe muri iyi ndobo rukajyanwa mu Bitaro bya Kibuye mbere yo gushyingurwa.
Mukangango Séraphine, umubyeyi w’uyu mukobwa, yavuze ko umukoba we yari yaramuhishe ko atwite nubwo atari yo nda ya mbere yari agiye kubyara kuko umwana we w’imfura yabyariye iwabo afite imyaka itatu.
Uyu mubyeyi yahishuye ko bishoboka ko iyo nda yanze kumubwira ko atwite yari ifite amezi arindwi kuko umwana yari amaze gufatika.
Ati: “Ni uwa kabiri yari abyaye. Inda yayikuriyemo ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye, nari namuherekejeyo ambwira ko aribwa mu nda, iby’uko atwite yari yabimpishe.”
Yakomeje avuga ko uyu mukobwa ari umwana we wa kabiri yabyaranye na se wapfuye akabamusigira ari babiri. Uwo mukobwa yataye ishuri yiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye kandi yararihirwaga na Leta.
Nyuma yo kureka ishuri, umubyeyi we avuga ko yagiye gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali ari na ho yatwariye inda ya mbere amazeyo umwaka umwe gusa.
Umwana yagize amezi atandatu, Tuyubahe yamusigiye nyina asubira mu kazi ko mu rugo ariko nyina ntiyabyihanganira abimenyesha Polisi y’u Rwanda iramugarura arera umwana we.
Ati: “Umwana afite umwaka n’igice nonane yaramuntanye asubira i Kigali mu kazi ko mu rugo. Nongeye kumubona ubu mu ma saa yine n’igice z’ijoro angezeho avuga ngo araribwa cyane mu nda. Mubajije niba atwite arampananira, ni bwo namuzanaga aha ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye, ntungurwa no kumva bambwira ngo afashwe amaze gukuramo inda.”
Avuga ko akeneye ko uyu mukobwa yigishwa n’inzego zamufashe kuko we yamunaniye ndetse akaba amwubahuka cyane amubwira ko na we yamaze gukura
Ati: “Ndizera ko ubwo yageze mu nzego z’umutekano zimunyigishiriza, ahari zo yazumvira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yabwiye Imvaho Nshya ko bikimara kuba, nta kindi cyari gukorwa uretse kumushyikiriza ubutabera, asaba abakobwa kwirinda kwihekura ahubwo bakemera ingaruka z’amahitamo yabo bakarera abo babyaye.
Yaneze kandi abakobwa babyarira iwabo ababyeyi babo batanishoboye bakabaterera impinja bagasubira mu burara, abasaba kubaho bafite intego aho kwishora mu mahitamo abaganisha ku byaha birimo no kwihekura.