Karongi: Umuriro w’amashanyarazi umufasha kwita ku mugabo we ufite ubumuga

Nyirasinamenye wo mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, ashimira Leta yamufashije kubona umuriro w’amashanyarazi nyuma y’imyaka myinshi yari amaze abayeho mu mwijima watumaga atabona uko yita ku mugabo we ufite ubumuga bwo kutabona.
Ubuzima bwo kubaho mu mwijima avuga ko yatangiye kububamo kuva akiri muto ariko bumubana bubi mu 2007 amaze gushakana n’umugabo we Segahutu kubera ko yari afite ubumuga bwo kutabona ndetse no kutumva.
Yagize ati: ”Nyuma yo gushakana n’umugabo wanjye nagowe no kumwitaho kuko yari afite ubumuga bwo kutabona kandi tuba mu mwijima. Hari ubwo yagwaga ku kintu nkabura ubumugeraho ariko nyuma nza kubona umuriro mbasha kumwitaho neza.”
Yakomeje agira ati: ”Ishimwe ryanjye rero kuri uyu muriro, ndaryerekeza kuri Leta y’u Rwanda yatubaye hafi mu gutera amapoto hano ikadusezeranya umuriro kugeza nanjye ungezeho hano.
Umuterankunga w’Akarere ka Karongi yampaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 95 nanjye ngurisha agahene nari mfite ndongeranya mbasha kugura urutsinga ari rwo uru ureba ruwugejeje aha, ubu ndacana.”
Yongeyeho ati: “Abana bacu bigira ahabona ku mashanyarazi natwe tukabona umuriro wo muri telefone. Mbese muri make, ndakanda ku gikuta inzu yose ikakira rimwe kandi ku myaka urabona ndashaje ni bwo nari mbonye ibyo bintu.”
Bamwe mu baturanyi ba Nyirasinamenye bahamya ko kuba yarabonye umuriro ari ishimwe akwiriye guha Leta bagahamya ko biba bitoroshye kubana n’umuntu ufite ubumuga, ufite n’abana ariko akaba ari nta muriro.
Mabano Etienne yagize ati: ”Uyu mubyeyi afite ishimwe akwiriye guha Leta kuko yaramufashije cyane, kugira abana biga, ukagira umugabo ufite ubumuga nta muriro ufite mu rugo ni urugamba rukomeye cyane.”
Mukarukundo Therese yagize ati: “Nk’abaturanyi be, turashimira ubuyobozi bw’Igihugu, ubw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa bako, ku bwo kumwegera agahabwa amashanyarazi. Ni umugisha kandi natwe twarabyishimiye kuko kuba acana hanze akarara habona ni umusanzu wo kurinda ibisambo hano iwacu.”
Nkusi Medard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, avuga ko nk’ubuyobozi bafasha abaturage badafite ubushobozi kubona umuriro w’amashanyarazi kandi byafashije uwo muryango.
Ati: “Umuriro wafashije uyu muryango kuba ahabona, abana bariga neza, umugore akabasha kwita ku mugabo bitandukanye na mbere. Ikindi uyu muriro utuma habaho ubwirinzi.
Yahamirije Imvaho Nshya ko ingo zidafite umuriro w’amashyanyarazi mu Murenge ayoboye wa Rubengera zigera kuri 40% mu mibare iheruka y’umwaka washize ariko ko hamwe n’ubufatanye buri rugo ruzagira amashanyarazi nk’uko biri mu ntego za Leta y’u Rwanda.


