Karongi: PSF irashima imikoranire n’Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba rushima imikoranire myiza rufitanye n’Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere mu bikorwa bitandukanye hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane taliki ya 9 Gashyantare 2023 i Karongi, ahateraniye Inama y’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, inama ihuje abahagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu, Intara, Uturere n’abafatanyabikorwa barimo Abayobozi b’Uturere, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Uwambajemariya Florence.

Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest yagaragaje ibikorwa bagiramo uruhare mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo  kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abaturage batishoboye kubona amacumbi n’ibindi.

Yishimiye ubufatanye buri hagati ya PSF n’ubuyobozi bw’Intara n’Uturere. Yagize ati: “Nk’Urugaga rw’abikorera, turashima imikoranire myiza dufitanye n’Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere kugira ngo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitere imbere”.

Yasabye ko ubwo bufatanye bwakomeza mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Abahagarariye PSF mu Turere bakaba bagaragaje ibyakozwe n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023.

Asoza iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara,Uwambajemariya Florence yashimiye abikorera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bakorera mu Turere tugize Intara, abasaba no gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya igwingira mu bana n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Yanasabye abikorera gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara no guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare cyane ko isoko ryabyo rihari rihagije. Abikorera bakaba bijejwe ubufatanye bw’Intara n’Uturere mu bikorwa byabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence (Foto Intara y’Iburengerazuba)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE