Karongi: Arashima ko kwibohora byamuhinduriye ubuzima akongera korora

Habiyambere Isidore w’imyaka 88, utuye mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, avuga ko yishimiye kongera korora abikesha abayobozi mu nzego z’umuryango FPR Inkotanyi muri uyu murenge, akabihuza no kuba kwibohora byaratumye yongera gutunga inka.
Ni Nyuma y’uko inka yahoranye ziriwe n’Interahamwe zikanamusigira ubumuga bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Habiyambere Isidore, yashimiye cyane perezida Kagame akanaba Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabohora igihugu, akamwubakira,akamuha gusaza neza none anamuhaye inka.
Ati: “Nta kindi nakwifuriza perezida Kagame atari ukuramba ku ngoma, agahorana amata nk’uko ayaduha kukoa radukunda cyane. Kuva kera twarororaga ingoma mbi zirazirya, zitwicira abantu, zidusiga iheruheru ariko perezida Kagame adusubiza ubuzima yo gahoraho none arananyoroje, ampaye gusazana amata ku munwa. Imana izamuhembe byinshi birenze uko navuga.’’
Yashimiye n’abakusanyije ubutunzi bwabo bakamworoza, bakanamuha ikimutunga, avuga ko afite umugore, abana 5 n’abuzukuru 2, bagiye kurushaho kubaho neza, yumva yarabohowe, nubwo yapfa yagenda anezerewe.
Umugore we Mukasine Spéciose, yagize ati: “Ni umunezero udasanzwe, Perezida Kagame yashyize mu rugo rwanjye, bigaragaza kwibohora nyako kuko mbere ntabwo abayobozi nk’aba basangaga abaturage mu ngo ngo bishimane. Byose tubikesha Perezida Kagame tutazahwema gushimira, wadukuye habi akatugeza aheza, utagira inka akamworoza. Nzayifata neza mushimira iteka.”
Niyomugabo Jean Marie Vianney,Chairman wUmuryango FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Mubuga, abayobozi mu nzego zinyuranye z’Umuryango FPR- Inkotanyi muri uwo Murenge bakusanyije ubushobozi bagura inka, boroza Habiyambere Isidore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Ni igikorwa twakoze dushimira Nyakubahwa Perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akatubohora ingoyi mbi y’abicanyi yari ituboshye, dukusanya amafaranga arenga 700 000, tugura inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600 000, asigaye tuyamuzaniramo icyo agaburira umuryango.”
Avuga ko babitekereje kuko biri mu migabo n’imigambi y’Umuryango FPR- Inkotanyi, mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage,harimo gufasha abatishoboye no kubungabunga imibereho yabo.
Ati: “Ni muri urwo rwego twahisemo kuremera uyu musaza warokotse, utishoboye kubera izabukuru n’ubumuga akomora ku ngaruka za Jenoside, tukabihuza no kwibohora no gusoza iminsi 100 yo kwibuka. Turamwifuriza guhorana amata ku ruhimbi, agasaza ayanywa n’umuryango we, akabona n’ayo aha abaturanyi, agatunga agatunganirwa, akazasaza neza.’’
Ku kibazo Habiyambere afite cy’inzu ishaje cyane, Nyinawagaga Clémence, umunyamabanga akaba n’umubitsi muri komite ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Karongi waje kwifatanya na bo muri iki gikorwa, yamwijeje ubuvugizi, akazasaza atura aheza anywera amata y’inka yahawe.
Yavuze ko uyu muco wo kuremera bawukomora kuri Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu Paul Kagame wifuriza Abanyarwanda bose ibyiza harimo n’inka no kunywa amata, ko batazawutezukaho, yifuriza uyu worojwe kuzahoza amata ku ruhimbi, abana n’abuzukuru bakazahora bayanywa.
Ati’’ Iki gikorwa turagihuza no kwibohora kuko Umuryango FPR- Inkotanyi itaratubohora ibi ntibyashobokaga. Ni yo mpamvu nifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora, tuzirikana aho igihugu cyacu kivuye n’aho kigeze, dusura abageze mu zabukuru nk’aba tukababa hafi, ni ko kwibohora nyako ingabo zacu na Chairman wacu mukuru baharaniye.”



Pascal MUTUYIMANA says:
Nyakanga 4, 2025 at 8:11 pmBakoze igikorwa kiza rwose.
Ntawutabashima.