Karongi: Abantu 19 bafatanywe magendu zirimo amashashi n’imyenda ya caguwa

Abantu 19 bo mu Midugudu y’Utugari twa Ryaruhanga na Nyagatovu, mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, batawe muri yombi bafatanywe ibirimo ibilo 300 by’imyenda ya caguwa, litiro 423 za mazutu, amashashi n’ibindi bya magendu.
Mu byafashwe nk’uko umuturage w’Umudugudu wa Ryaruhanga, Akagari ka Ryaruhanga yabibwiye Imvaho Nshya, Harimo ibilo 300 by’imyenda ya caguwa, ibilo 60 by’inkweto za caguwa, litiro 423 za mazutu n’ibindi.
Ati: “Banafatanywe amashashi 1600, inzoga 85 za samba, disike 2 z’imodoka, n’ibindi, babifatanwa ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko hari muri bo abatakiryama, barara bambutsa magendu, hari n’impungenge ko bashobora kuzana n’ibiduteza umutekano muke.”
Avuga ko abenshi muri bo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, barimo n’abari basanzwe bakekwaho kwiba mu baturage.
Ati: “Ikibazo cy’ubujura n’ubucuruzi bwa magendu muri uyu Murenge dusanzwe tukigaragaza, ubuyobozi natwe abaturage tugafatanya ngo turebe ko byacika ari yo mpamvu bariya bafashwe ku makuru abaturage batanze.’’

Umuturage wo mu Mudugudu wa Ryarugenzi na we ati: “Turashimira cyane ubuyobozi n’inzego z’umutekano ku bw’iki gikorwa cyo gufata aba bacuruzi ba magendu n’ibyo bacuruza, kuko nk’aya mashashi yaciwe bagenda binjiza mu gihugu buhoro buhoro,t urangaye twazasanga yongeye kuba menshi kandi ububi bwayo nta muturage utabuzi.’’
Yakomeje avuga ko nk’abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu, bakangutse mu kurwanya ubu bucuruzi butemewe, buhombya igihugu, akavuga ko n’abandi babujyamo, batazihanganirwa kuko babikora bataha mu Midugudu, bagera aho bakamenywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, avuga ko bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, akabashimira gutangira amakuru ku gihe atuma abakwirakwiza magendu mu baturage bafatwa.
Ati: “Bafatiwe mu Murenge wacu wa Mubuga. Bitwikira ijoro bakabyambutsa babikuye mu gihugu cy’abaturanyi, bazi neza ko magendu itemewe. Bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita.’’

Avuga ko mu byo bafatanywe harimo mazutu kandi hamaze iminsi hagenda havugwa inkogi z’umuriro mu nzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi hirya no hino muri iyi ntara, akenshi zitwikwa n’izo mazutu na lisansi za magendu baba bashyize mu nzu.
Bamwe bagatangira kuvuga ngo ni amashanyarazi cyangwa ntibazi icyazitwitse, ari ayo majerikani baba bazirunzemo n’ibindi.
Ati: “Ibyo byose rero bigira ingaruka ku baturage, kimwe n’amashashi bagarura kandi Leta yarayaciye kubera ko yangiza ubutaka ,ukongeraho n’izo nzoga n’ibindi nk’ibyo, ntitwabirebera. Ababifatiwemo barahanwa.’’
Yakomeje avuga ko ubucuruzi bwa magendu ari ikintu cyo kurwanya cyane, asaba abaturage kuyirinda, bakanihutira gutanga amakuru aho bayiketse cyangwa bayibonye, no kubireka inzira zikigendwa kuko uzafatwa azahanwa kandi ibihano bikakaye.
Uko ari 19 bafashwe mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025.


