Karegeya ageze kure ateza imbere ‘Ibere rya Bigogwe’

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uko ni ko Ngabo Karegeya arimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka mu Rwanda, ku Ibere rya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

BBC yatangaje ko Karegeya ari we utuma abantu ibihumbi bajya gusura Ibere rya Bigogwe, mu gihe Leta iherutse gutangaza ko abantu basaga miliyoni 1.1 basuye u Rwanda mu 2022.

Benshi baza gusura ingagi, Pariki y’Akagera, Nyungwe, ikiyaga cya Kivu n’ahandi hari ubwiza nyaburanga hirya no hino mu Rwanda.

Kugeza ubu abantu benshi basura urwuri rwa Ngabo mu Bigogwe. Umunyamahanga yishyura ibihumbi 45 n’aho Umunyarwanda akishyura ibihumbi 20.

Igitambaro n’ingofero ni kimwe mu bintu by’ingenzi ku mbeho yo mu Bigogwe.

Ngabo avuga ko yatangiye umushinga we mu gihe cya COVID-19, ubwo yari yafunze abantu, we akoresha imbuga nkoranyambaga akerekana anaratira abantu ubwiza bw’iwabo ku Ibere rya Bigogwe.

Nyuma ya COVID-19 abantu batangiye kuhasura, ubu haza n’abavuye kure.

Aime ukorana na Ngabo Karegeya yagize ati: “Tubaratira inka, tukabaratira umuco Nyarwanda. Tubaratira mbega ibyiza bya Bigogwe. Baraza tukabakiriza amata, wenda tukabaha nk’ibigori n’ibindi. Ntabwo tubaha imiceri kuko ino iwacu ntabwo duhinga imiceri.”

Bakora urugendo ruto bareba urwuri ruri mu misozi ibereye ijisho. Mbere yo kugera aho baruhukira berekwa ibijyanye n’inka.

Ngabo Karegeya yatangiye kumenyekanisha Ibere rya Bigogwe mu gihe cya COVID-19

Inka yitwa Pamela yabaye ikimenyabose kubera Ngabo, imaze kumenyera kumurikirwa abantu. Abahasuye botsa ibigori, bakanywa amata, bakaganira ndetse bakanakina.

Umwe muri ba mukerarugendo ati: “Ndumva ari ahantu heza cyane, wagira ngo ni muri Eden ya kera nkurikije uko tujya twumva muri Bibiliya. Ni ahantu heza hashimishije cyane ku buryo utanasubira n’i Kigali”.

Karegeya agira ati: “Hambere, mbere y’uko tubona aya mavuta yo guteka n’ayo twisiga, ababyeyi bacu bakoraga amavuta yo kwisiga no gutekesha”.

Asobanura ko igisabo ari igikoresho cyubahwa kurusha ibindi mu Rwanda. Abasuye ku Ibere rya Bigogwe berekwa uko gucunda byatangaga amacunda n’amavuta.

Abashyitsi banerekwa uko kera basimbukaga urukiramende, umwe mu mikino kamere y’Abanyarwanda. Hari kandi umukino wo kunyobanwa (kurwanisha inkoni), umwihariko w’abashumba.

Karegeya agira ati: “Umuntu aramutse aje gusura mu Bigogwe uyu munsi, icya mbere abona ni ubu buzima budukikije. Izi nzuri za Bigogwe cyangwa Bikuyu, abona inka, akiga umuco Nyarwanda, akiga gucunda, akiga gukama, akarya ibiryo bya Kinyarwanda, akotsa ibigori”.

Avuga ko abahatembereye bakina imikino ya Kinyarwanda nk’urukiramende no kunyobanwa. Ngo mu by’ukuri abona ibintu byinshi, agashora inka, aba umushumba muri rusange.

Ngabo avuga ko icya mbere ari ugusubiza abantu ku mizi y’umuco nyarwanda kuko ngo umuco nyarwanda ushingiye ku nka.

Ati: “Ndashaka rero ko mu by’ukuri baza bakiga ibijyanye n’inka, ejo batazajya bashyoma ugasanga abana bataye umuco, ntibacyibuka aho bakomoka”.

Leta ivuga ko imari iva ku bukerarugendo yazamutseho 171% hagati y’umwaka wa 2021 na 2022.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE