Karasira yasabiwe igifungo cy’imyaka 30 we asaba kugirwa umwere

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ubushinjacyaha bwasabiye Aimable Karasira Uzaramba, igifungo cy’imyaka 30 ni mu gihe we asaba kugirwa umwere ndetse agasaba imbabazi abakomerekejwe n’ibiganiro bye.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karasira yahawe amafaranga n’abantu bavuga nabi Leta, bari hanze y’u Rwanda ndetse ko n’ibiganiro yatambutsaga ku muyoboro we wa YouTube ntaho bitaniye n’ibikorwa by’abamwohererezaga aya mafaranga.

Ubushinjacyaha bwakomeje busaba urukiko kwemeza Aimable Karasira ko yakoze ibyaha bitandatu aregwa kandi ari ibyaha by’impuriraneza mboneza mugambi bityo agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Bwakomeje bugira buti: “Agatanga ihazabu y’amafaranga akubye inshuro eshatu amafaranga yafatanwe aho agomba gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 42, agatanga ama euro ibihumbi 54, amadorali ibihumbi 32$, umutungo we wose wafatiriwe kuwunyaga ukajya muri Leta ugizwe n’amafaranga miliyoni 11 yasanzwe kuri Momo pay ye, ama euro ibihumbi 17 yari konti ye, amadorali 10 000$, ama euro 520 n’amafaranga miliyoni 3 yari mu rugo Kwa Karasira, itambamira riri ku mitungo ya Karasira itimukanwa rikaba ryakurwaho ahubwo ikaba imitungo ya Leta.”

Karasira yasabye urukiko ko mugufatira umutungo we no kuwunyaga nibabona ari ngombwa bazatandukanye umutungo we bwite n’uw’umuryango we asangiye na mwene nyina.

Me Felecien Gashema wunganira Karasira yavuze ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside, agaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yagize ingaruka kuri Karasira, yicirwa ababyeyi be.

Ati: “Byumvikane neza kuri Karasira guha ishingiro jenoside ni uguha agaciro iyicwa ry’ababyeyi ba Karasira kandi sibyo bityo ubushinjacyaha burega Karasira icyo cyaha buba bumushinyagurira”

Karasira yasabye imbabazi umuntu waba yarakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri Youtube ndetse n’abayobozi baba barakomerekejwe nayo.

Icyakoze yavuze ko abakoresha ibiganiro bye nk’iturufu y’abarwanya ubutegetsi atari kumwe nabo, asaba kugirwa umwere.

Karasira yatangiye kuburana mu mizi mu 2023.

Karasira ashinjwa ibyaha birimo guhakana jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Umucamanza azatangaza icyemezo cy’Urukiko tariki ya 30 Nzeri 2025.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE