Karasira Aimable yasabye Urukiko kuvuzwa indwara zo mu mutwe

  • Imvaho Nshya
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Uyu munsi ku wa Mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana.

Ati: “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”.

Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo mu Igororero rya Mageragere i Kigali.

Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma. Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”

Karasira yafunzwe mu 2021 aregwa ibyaha birimo; guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite yise “Ukuri Mbona”, we yarabihakanye.

Avuga ko aregwa kubera kuvuga ibyo we yita “ukuri” ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

Karasira yabwiye urukiko ko kuva aho bamubwiriye iby’uru rubanza arimo kuburana i Nyanza amaze icyumweru arota intambara n’imfu, ati: “Ni ukuri ntabwo numva nshobora kuburana.”

Umucamanza yavuze ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga ko ashobora kuburana.

Isuzuma ryakozwe n’abaganga mu 2021 ryerekanye ko Karasira afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko budatuma yibagirwa.

Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya Mageragere i Kigali.

Ati: “Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ni ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera trauma.

“Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.”

Karasira yafunzwe mu 2021 aregwa ibyaha birimo; guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibi byaha, bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite Ukuri Mbona, we yarabihakanye.

Avuga ko aregwa kubera kuvuga ibyo we yita “ukuri” ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

BBC

  • Imvaho Nshya
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE