Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand begukanye ‘Huye Rally 2025’

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kanangire Christian wakinanaga na Rutabingwa Fernand batwaye Imodoka ya Subaru Impreza, begukanye isiganwa rya “Huye Rally 2025” ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 26 UKwakira 2025.

Iri siganwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Karere ka Huye n’aka Gisagara ryateguwe na Huye Motorsports Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club- RAC).

Iri siganwa ngarukamwaka rigamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Ku munsi wa nyuma w’iri siganwa, hakinwe uduce tune twakiniwe mu mihanda ya Save-Shyanda na Shyanda-Save, ku ntera y’ibilometero 40.

Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand bari basoje uduce umunani twa mbere bari imbere ku wa Gatandatu, bongeye kwitwara neza basoza isiganwa ari aba mbere nyuma yo gukoresha isaha  imwe, iminota 32 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 139 byari bigize irushanwa.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari begukanye iri rushanwa mu 2024, basizwe umunota n’amasegonda 33 naho Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bongera kwegukana umwanya wa gatatu basizwe iminota ine n’amasegonda atatu.

Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irène bari batwaye Peugeot 106, basoreje ku mwanya wa kane, bakurikirwa na Hakizimana Jacques wakinanaga na Semana Ish Kevin na bo bari batwaye Peugeot 106.

Umunya-Uganda Kayira Faizal wakinanaga na Katumba Duncan begukanye umwanya wa gatandatu, Rutuku Mike na Gasarabwe Alain baba aba karindwi mu gihe Murengezi Bryan na Kevin Rusekuza babaye aba munani.

Biteganyijwe ko isiganwa rizasoza Umwaka wa 2025 ari Rallye des Milles Collines izaba mu ntangiriro z’Ukuboza.

Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bongeye kwegukana umwanya wa gatatu ku nshuro ya Kabiri bikurikiranya
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE