Kamonyi: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 175 acururiza iwe

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Mata, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kamonyi, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi.
Yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, afite udupfunyika tw’urumogi 175 yari ategereje umukiliya iwe mu rugo aho arucururiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, ni bwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamugari ko hari umugabo uzwiho gucuruza urumogi kandi ko bamwe mu bakiliya be baza kurufatira iwe mu rugo. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bagezeyo mu kumusaka bamusangana igikapu kirimo udupfunyika tunini 175 tw’urumogi cyari mu cyumba araramo.”
CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ukekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge afatwa n’ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa, ashishikariza abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukomeza kurwanya abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo hakomeze iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/Moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.