Kamonyi: Ikiraro cya Kinyaruka cyatwaye miliyoni 720 Frw kizazahura imigenderanire

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikiraro cya Kinyaruka kiri ku mugezi wa Kayumbu uri hagati y’Umurenge wa Karama na Kayumbu ni kimwe mu biraro byo mu Karere ka Kamonyi byatwawe n’ibiza mu 2018, kikaba cyarasanwe cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 720.

Icyo kiraro cyakoreshwaga n’abava cyangwa bajya mu mujyi wa Muhanga bavuye mu Murenge wa Karama, n’abava cyangwa bajya ku bitaro bya Remera-Rukoma bavuye mu Murenge wa Kayumbu.

Bamwe mu bagikoreshaga bavuga ko nyuma y’uko gitwawe n’ibiza bari basigaye bambuka umugezi wa Kayumbu n’amaguru abandi bagahekwa mu mugongo, ubu bakaba biteze ko mu minsi iri imbere nikimara kuzura ibyo bibazo bizahita bikemuka,  ndetse n’umuhanda ukongera kuba nyabagendwa.

Izabayo Eric ati: “Iki kiraro cya Kinyaruka cyadusize mu bwigunge kuko nk’ubu nta moto, nta modoka byanyura hano, kuko urabona ko n’igare rica mu mazi.

Nubwo ubona hano bahanyura n’amaguru mu gihe cy’imvura si ko biba bimeze kuko uyu mugezi uruzura, abari hakurya bakagumayo n’abari hakuno bakahaguma”.

Icyakora Izabayo yongeraho ko kuba iki kiraro cyaratangiye kubakwa bafite icyizere ko mu minsi iri imbere ibibazo baterwa no kuba kidahari bizahinduka amateka.

Ati: ” Nubwo mvuga ibibazo byatewe no kubura ikiraro, nyuma yo kubona ko batangiye kuza kucyitwubakira, nikimara kuzura tuzongera kubaho umuhanda wacu ube nyabagendwa.”

Biragarukwaho na mugenzi we Nsabimana Zacharie uvuga ko nubwo kuri ubu anyura mu mugezi wa Kayumbu n’amaguru afite icyizere ko ibisubizo biri imbere.

Nsabimana ati: ” Mugenzi wanjye ibyo kwizera ko ibibazo byo kubura aho tunyura kubera kutagira ikiraro bigiye gukemuka mu minsi iri imbere, ndabyemera ahanini biturutse kukuba mbona ko imirimo yo kubaka icyiraro cyacu iri gukorwa kandi nkaba mbona ko aho kigeze biri mu nzira ko kiri hafi kuzura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongira Uzziel avuga ko icyo kiraro cya Kinyaruka nubwo giteganyijwe kurangira mu kwezi kwa Kanama 2024, uku kwezi kwa Kamena turimo kuzasiga cyatangiye gukoreshwa n’abatuye Imirenge ya Karama na Kayumbu.

Ati: “Ibibazo abaturage bakoreshaga ikiraro cya Kinyaruka bafite, biratangira gukemuka muri uku kwezi kwa Kamena kuko imirimo yo kubaka iki kiraro igeze aho gishobora kuba cyatangira gukoreshwa nubwo biteganyijwe ko kizarangira kubakwa mu kwa munani uyu mwaka ari naho kizatahwa.”

Niyongira akomeza avuga ko iki kiraro nikimara kuzura umuhanda ukinyuraho nawo uzahita ukorerwa inyigo ukongera gukorwa kugira ngo nyuma y’imyaka isaga itandatu udacamo ibinyabiziga byongere kuwukoresha nta nkomyi.

Ati: “Ndatekereza ko nyuma y’uko iki kiraro kirangiye tuzakurikizaho inyigo yo kongera gukora umuhanda ugicaho kuko kuba umaze igihe udakoreshwa n’ibinyabiziga wangiritse”.

Niyongira avuga ko ikiraro cya Kinyaruka kigiye kuzura gitwaye ingengo yimari y’amafranga asaga miliyoni magana arindwi na makumyabiri (720000000Frw), gisimbuye icyari cyatwawe n’umugezi wa Kayumbu wuzuye kubera ibiza bituruka ku mvura mu 2018.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE