Kamonyi na Huye banyuzwe n’amazi meza bagejejweho n’Ingabo z’u Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ishuri ribanza rya Byenene riherereye mu Karere ka Kamonyi n’irya Mugogwe ryo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, bashimiye ingabo z’u Rwanda zabafashije bityo abanyeshuri muri ibyo bigo by’amashuri bakabona amazi.

Abayobozi b’ibyo bigo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, bavuze ko bari babangamiwe no kutagira amazi, aho babwiraga abana kuvoma mu bishanga cyangwa bagategereza gukoresha amazi y’imvura.

Niyomuhoza Alphonsine, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Byenene ryo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko kubona amazi meza bibaruhuye kuko bajyaga bakoresha amazi y’imvura babitse mu bigenga, yashira bakajya kuvoma gishanga.

Avuga ko uko gusiragira bashaka amazi byatumaga abana batagerera ku ishuri igihe bikadindiza amasomo yabo.

Yagize ati: “Abana boherezwaga kuvoma mu bishanga cyangwa bakayakura mu rugo kandi ibyo byashoboraga kubangamira imyigire yabo.”

Yongeyeho ko binyuze muri gahunda zishyira umuturage ku isonga, ubu nabo bumva bafite agaciro.

Samuel Byiringiro, umuyobozi wungirije w’ishuri ribanza rya Mugogwe ryo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, avuga ko bagorwaga no gukora isuku kuko ijerekani imwe bayiguraga 200 Frw ariko ubu bizeye ko ibyo bibazo bikemutse.

Ati: “Twari tumaze igihe kinini nta mazi meza dufite, gukora isuku ari ingorabahizi. Ijerekani twayiguraga 200 Frw ariko biturutse ku mazi meza tubonye, twizera ko n’indwara zituruka ku mwanda zizagabanyuka.”

Yongeyeho ko yizeye ko ubwo bufatanye bwiza buzakomeza. Ingabo z’u Rwanda zakoze iki gikorwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025’, igamije kuzamura imibereho y’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda yatangijwe muri Werurwe 2025, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa no gushyigikira gahunda ya Leta y’Umuturage ku Isonga.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE