Kamonyi: Kayumbu: Barifuza serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo bagaca ukubiri no kuyivuza magendu

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko nyuma yo kwegerezwa ivururo hafi yabo bifuza umuganga w’amenyo kuko bayarwara rimwe na rimwe bakajya no kuyakuza magendu.
Uturiye ikigo nderabuzima cya Kayumbu, avuga ko kutagira umuganga w’amenyo bituma bahura n’ikibazo cyo kubura aho bayivuza.
Ati: “Rwose twarishimye nyuma yo kubona iri vuriro kuko byatugoraga kubona amatike yo kujya kwivuza mu Karere ka Muhanga, ariko rero n’ubwo bimeze bityo turifuza ko baduha umuganga w’amenyo turayarwara tukabura uko tuyivuza kuko bidusaba n’ubundi gukora urugendo tujya mu Karere ka Muhanga”.
Mugenzi we na we wivuriza kuri icyo kigo nderabuzima asaba ubuyobozi kubafasha bakabona umuganga w’amenyo.
Ati: “Ni byo twahawe ikigo nderabuzima bituma tubona ubuvuzi hafi ariko dukeneye ko ubuyobozi budufasha tukabona umuganga utuvura amenyo kuko kutamugira, usanga uyarwaye ahitamo kujya kuyivuza magendu kubera gutinya urugendo rwo kujya kyivuza mu karere ka Muhanga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ubuyobozi buri gukora ubuvugizi kugira ngo ibikoresho na serivise y’ubuvuzi bw’amenyo izabashe kugezwa kuri iki kigo nderabuzima kuko nabwo bubona ko ikenewe.
Ati: “Ni byo ikibazo bagaragaza cy’umuganga w’amenyo kirahari, turi gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke iyo serivisi y’ubuvuzi n’ibikoresho bijyana nayo, ariko nanone mu gihe itaraboneka igisubizo gihari ni ukuzajya tuhoherereza abaganga bo ku bitaro bakaza kwivuza amenyo twababwiye nkuko na serivisi z’amaso tubateguza bakaza kwivuza.”
Ikigo nderabuzima cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi, cyikaba kuri ubu nkuko ubuyobozi bwacyo bubitangaza, cyakira abarwayi b’indwara zitandukanye barenga 60 ku munsi, ariko mu gihe cy’imisi isoza icyumweru bakiyongera bakarenga 140.
Ikindi ni uko serivise y’ubuvuzi bw’amenya bakunze kuza kuyivuza ikigo ndorebazima cyo cyikabohereza ku bitaro bikuru bya Rukoma, bibasaba gukora urugendo rw’amasaha arenga abiri rimwe na rimwe nkuko babivuga bigatuma bajya kuyivuza magendu.
