Kamonyi: Iterambere ry’abatuye Nyarubaka ridindizwa no kutagira amashanyarazi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 11, 2025
  • Hashize iminsi 6
Image

Abatuye mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagali ka Gitare bavuga ko bifuza kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, kuko kutawugira bituma hari ibikorwa batitabira gukora, bityo bikadindiza iterambere ryabo.

Uwimpuhwe Marie Joseline umwe mu batuye mu Kagli ka Gitare, avuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite, usanga usibye kubura aho bacomeka telefoni zabo n’ushatse gukora umushinga wo kogosha bidashoboka kubera ko nta muriro uhari.

Ati: “Hano muri Gitare umuriro wagarukiye ku Kiliziya gusa kuko ahandi ntawuhari, bityo kuba wakora agashinga ko kogosha ntabwo byakorohera kugashyira mu bikorwa kuko nta muriro tugira, twifuza rero ko ubuyobozi bwadufasha natwe umuriro ukatugeraho.”

Mugenzi we na we witwa Hitimana Francois wo muri ako Kagali, avuga ko kutagira umuriro bituma bakora urugendo bajya gucaginga telefoni zabo rimwe na rimwe bakanazisiga ku muriro.

Ati: “Rero icyo nakubwira ni uko ikibazo cy’umuriro hano iwacu gihari kandi gituma tudindira mu iterambere kuko ntiwabasha gukora umurimo ukenera amashanyarazi, ikindi buriya dukora urugendo rutari munsi y’isaha tujya gucaginga telefone ndetse rimwe na rimwe ukaba wanayisigayo utanizeye umutekano wayo, rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona umuriro tnatwe ukava mu kizima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwiringiyimana Josee avuga ko iki kibazo cy’umuriro kigaragazwa n’abatuye mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagali ka Gitare hari gahunda yo kugikemura.

Ati: “Hari ikibazo cyigaragazwa n’abatuye mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagali ka Gitare, rero hari gahunda dufite mu Karere ka Kamonyi, yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ku buryo na bo bazagerwaho bakabasha kujya bakora ibikorwa bibateza imbere bakoresheje umuriro w’amashanyarazi.”

Kubatuye akarere ka kamonyi basaga ibihumbi 450 849 bari mu ngo zigera ku bihumbi 116 378; abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ni 66,8% bivuze ko abagera kuri 33,2% bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, bisaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye aka karere.

Gahunda ya Leta ni uko Abanyarwanda bagomba kuba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% mu 2030.

Abadafite umuriro bavuga ko barenga imisozi bajya gushaka umuriro wa telefoni zabo rimwe na rimwe bakazisigayo
Abaturage bavuga ko umuriro ubanyuraho wigira ahandi ku buryo wagarukiye kuri Paruwasi kwa Padiri
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 11, 2025
  • Hashize iminsi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE