Kamonyi: Imodoka ya RITCO ikoze impanuka ifunga umuhanda

Imodoka ya sosiyete RITCO yakoreye impanuka hafi yo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.
Iyo modoka yahise irambarara mu muhanda, ariko amakuru y’ibyangiritse ntaramenyekana. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera zitangira gutabara abari bayirimo.
Bivugwa ko yari yafunze umuhanda ariko bayikuyemo, abari bayirimo boherejwe ku bitaro bya Remera- Rukoma kugira ngo bitabweho, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.
Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko umushoferi ataringanije umuvuduko igeze aho yakoreye impanuka inyerera ubwo yageragezaga kugabanya umuvuduko.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ishami rikorera mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeza ko yaturutse ku kutaringaniza umuvuduko k’umuyobozi w’iyi modoka yihutaga ikajya kubisikana n’izindi modoka mu ikorosi uwari uyitwaye yayigarura igahita iryama mu muhanda.
Yagize Ati: “Ni byo koko iyi modoka yakoze impanuka ahagana saa tanu (11:00) ikaba yaguye yuzuye abantu bateze bajya mu Majyefo, ikaba yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi yari igiye kubisikana n’indi mu ikorosi, kandi uwari uyitwaye atabasha kureba neza imbere yabonye rero agiye kugongana n’indi modoka ayikase ihita iryama mu muhanda.”
Akomeza avuga ko abantu 6 muri rusange bakomeretse cyane bakaba bajyanywe kuvurirwa ku mavuriro arimo Ikigo Nderabuzima cya Remera- Rukoma ndetse abandi bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK).
Yagize ati: “Hagaragayemo abantu 4 bakomeretse cyane barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera- Rukoma naho abandi 2 na bo bajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) kugira ngo bitabweho, naho abandi batakomeretse cyane bahise basezererwa.”
Ubusanzwe imodoka ya RITCO igira imyanya 52 naho iyindi igatwara 56, ariko iyaguye ikaba itwara abagera kuri 52.