Kagame yijeje gukemura icyadindije umuhanda Karongi-Muhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kagame Paul, Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yijeje abaturage bo mu Karere ka Karongi, aka Rutsiro n’utundi Turere bihana imbibi, ko ikibazo cyadindije iyubakwa ry’umuhanda Karongi-Muhanga gikemuka vuba ubundi bagatangira kuwubyaza umusaruro.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo yakomerezaga ibikortwa byo kwiyamamaza ku Kibuga cy’Umupira w’Amaguru cya Mbonwa mu Karere ka Karongi, aho yakiriwe n’abaturage basaga 170.000.

Yavuze ko atishimiye ikibazo yumvise cyadindije uyu muhanda, ahamya ko gikwiriye kuba cyarakemutse kera, ati: “Ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugira aha, ubwo abo mbwira barumva, kugira ngo ibyiza bitatse utu Turere ndetse byubakira ku Kiyaga, abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye. Cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku isoko ry’ahandi mu gihugu cyangwa mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse muvanemo ifaranga.”

Imirimo yo kuvugurura uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba yaragabwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’ibilometero 17 cya Karongi-Rubengera, Rubengera-Rambura cy’ibilometero 19, Rambura-Nyange gifite ibilometero 22 ndetse na Nyange-Muhanga gifite ibilometero 24.

Icyiciro cya Karongi-Rubengera cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 gisoza muri Kamena 2016. Ni mu gihe icya Rubengera-Rambura cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2019 kigeza mu 2022.

Icyiciro cya Rambura-Nyange cyahise gikurikiraho mu 2023 kiranakomeje na cyo kikaba kigiye gukurikirwa n’icyiciro cya nyuma cyagenewe kuzaba cyarangiye mu mpera z’uyu mwaka 2024 nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, yavuze ko Umuryango ahagarariye ushaka ko ba mukerarugendo, abikorera n’abandi bashabitsi barushaho kugenderana muri utwo Turere ndetse no hanze yatwo mu buryo bworoshye.

Uyu muhanda   w’ibilometero 48 ugeze kure wubakwa mu buryo bujyanye n’igihe, aho waguwe ugakurwa ku bugari bwa metero esheshatu ukagezwa kuri metero 7,4 ziyongeraho metero imwe y’ubugari mu nkengero zawo ku mpande zombi.

Nanone kandi ujyana no kubaka inkuta zifata ubutaka butenguka bigezweho mu bilometero 52 byo kuri uyu muhanda cyane ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubona inguzanyo zinyuranye zatanzwe n’ibihugu by’Abarabu.

Iyo mirimo nanone ibarirwamo ibikorwa byo kwagura ikiraro cya Nyabarongo gifite uburebure bwa metero 120, uyu muhanda ukaba warakozwe mu buryo ushobora kwihanganira imodoka ziremereye cyane.

Uretse gushyira kaburimo mu muhanda, kubaka inkuta no gukora imiyoboro y’amazi, uyu muhanda uranacanirwa mu rwego rwo kwimakaza umutekano w’abawukoresha.

Abahunze u Rwanda bemerewe gutahuka ku neza

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi, Umukandida Paul Kagame yagarutse ku buryo Umuryango FPR Inkotanyi ushyize imbere kwimakaza inkingi y’umutekano yanahagazeho mu myaka 30 ishize.

Yongeye kwibuka uburyo mu mwaka wa 1996 yaguye mu Karere ka Karongi agasanga bamwe mu baturage bagituye mu gace k’u Rwanda ariko abandi baramaze kwambuka amazi y’Ikiyaga cya Kivu  bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu bambuze harimo abaturage basanzwe, ndetse harimo n’abandi bari bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko icyo ggihe yashimangiye ko abahungiye muri icyo gihugu bagomba gutaha mu rwababyaye ku neza.

Ati: “Mu byo nababwiye icyo gihe, narabwiye ngo abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha ku neza kandi koko twarabacyuye baratashye, ndetse hataha benshi, bakeya bashakaga gutera ibibazo basigarayo.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rugitegeye amaboko bamwe mu binangiye gutahuka kubera imigambi mibisha bari bafite, agira ati “Bamwe muri bo yenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi. Na bo bazaza ku neza tunabakire tubatuze nk’Abanyarwanda, bikorere ibyo bashaka gukora.”

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, yanakomoje ku buryo umuryango ahagarariye utazahwema kwimakaza imiyoborere myiza kuko ari yo igeza igihugu ku iterambere rirambye kandi ryihuse.

Yavuze ko uyu Muryango wiyemeje gushyira imbere ubuyobozi butikubira ibigenewe abaturage ngo bubyikubire, asaba n’abaturage kubirwanya bivuye inyuma.

Yaboneyeho gusaba abaturage ba Karongi n’utundi Turere dukora ku Kiyaga cya Kivu kurushaho kukibyaza umusaruro kuko gifite ubutunzi bwinshi gitanga kuva ku bukerarugendo no kwakira abantu ukagera ku burobyi bugenda butera imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE