Kagame yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu bikorwa byo kwiyamamaza

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ku mwanya wa Perezida Kagame Paul yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu bikorwa byo kwimamaza birimo kubera hirya no hino mu gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 ubwo yari mu Karere ka Huye, nyuma yo kumenya ko hari impanuka yakozwe n’abari berekeje muri icyo gikorwa, yahitanye bamwe abandi bagakomereka.
Mu ijambo rye ribanze cyane ku mateka y’urukundo rutari urw’ubu afitanye n’abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, umukandida FPR- Inkotanyi Kagame Paul yanaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka barimo kwerekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yagize ati: “Hari icyo ntarangiza ntavuze, nigeze kumva ko hari impanuka yabaye mu bantu bamwe bazaga hano ndetse bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo nifatanye namwe. Hanyuma iyo mpanuka yabaye abo yahitanye abavandimwe babo, imiryango yabo, cyangwa abakomeretse nagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo, harakorwa igishoboka cyose abakomeretse bavurwe.”
Yanaboneho gusaba abarimo kujya muri ibyo bikorwa kurushaho kwirinda no kwitonda kugira ngo bagabanye impanuka.
Ati: “Ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze nta we ubuza impanuka kuba, ariko hari ukuntu abantu bakora bikazigabanya. Gusa ariko ubundi iyo yashatse kuba iraba, nagira ngo tugerageze ibishoboka, dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka, kubera ko n’ubushize aho twatangiriye mu minsi ya mbere hari ukuntu abantu bihuse baragwirana nabwo hazamo abantu nk’ababiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo.”
Yakomeje agira ati: “Abantu barapfa ariko bagapfa mu buryo busanzwe, nagira ngo rero ibyo mbyibutse tugerageze ariko twifatanye n’abo bagize ibyo byago.”
Uretse impanuka yabereye mu Karere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon aho abantu bane bahise bapfa abandi batatu bagakomereka.
Ubwo berekezaga mu Karere ka Huye ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu Karere ka Rubavu hasojwe ibikorwa nk’ibyo umubyigano w’abantu bari babivuyemo watumye umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka, umwe mu babyeyi bakomeretse na we akaba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisenyi aho yari amaze iminsi arimo kwitabaho n’abaganga, akaba yashyinguwe kuri uyu wa Kane asize abana babiri.
Hari n’amakuru avuga ko hari aberekezaga mu Karere ka Nyamagabe bakoze impanuka kuri uyu wa Kane ubwo berekezaga aho ibikorwa byo kwiyamamaza byateganyijwe kubera muri ako Karere.
Mu Karere ka Huye aho umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hahuriye Uturere turimo aka Nyanza Gisagara ndetse na Huye.
Yahise akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe.











