Juliana yakoze mu nganzo agaragarizwa urukundo

Umuhanzi Juliana Kanyomozi yakoze mu nganzo ashyira ahagaragara indirimbo yise ‘Yongeza’, bituma agaragarizwa urukundo n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni indirimbo yise ‘Yongeza’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, aho abwira umukunzi we ko urukundo rwabo ruryoshye akwiye kongeramo imbaraga rukaryoha kurushaho.
Juliana yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agace k’amashusho y’iyo ndirimbo maze arandika ati: “Ese waba wayirebye? yageze kuri youtube yanjye, mwayireba.”
Abamukurikira bahise bamugaragariza ko bamukunda kandi bari bakumbuye ibihangano bye.
Uwiyita glam-bykdeith: “Wakoze cyane ku kazi keza wakoze.”
Mugenzi we stepl60: “Umuhanzi wanjye w’ibihe byose wakoze cyane Juliana.”
Mugi-ug ati: “Umwamikazi wa Tooro w’ibihe byose. Urasa neza cyane, urakoze kuduha indirimbo nziza iryoheye amatwi.”
Juliana Kanyomozi ashyize iyi ndirimbo ahagaragara nyuma y’iyo yise ‘Omwana’ imaze amezi ane, ikaba ikunda gukoreshwa mu bukwe.
Muri iyo ndirimbo hari aho avuga ati: “Kubona umuntu urukundo runyura byari bikomeye, ariko wowe ibyo ukora birantangaza, uru rukundo rurashyushye ndumva ikibatsi cyarwo, mukunzi ongeza umuriro ruryohe kurushaho.”
Yongeza, ni indirimbo yashyize ahagaragara tariki 13 Kamena 2025, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 50, hamwe n’ibitekerezo bisaga 300.
Juliana Kanyomozi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, aho yamenyakanye akanakundwa mu ndirimbo zirimo Nabikoowa, Eddiba, Usiende Mbali yafatanyije na Bushoke, Sanyu Lyange, Mama Mbiire yafatanyije na Bobby Wine n’izindi.
