Jose Chameleone yiyemeje kubaka ishuri ry’umuziki muri Uganda

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yarahiriye kubaka ishuri ry’umuziki muri Uganda nyuma yo gusura ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Uyu muhanzi watanze ibyishimo bidasanzwe mu birori by’ikipe ya APR FC byo kumurikira abakunzi n’abafana bayo igikombe cya shampiona baherutse gutsindira byabaye ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yatangajwe cyane n’ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo ataha yiyemeje kuryubaka muri Uganda.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati: “Mperutse gusura ishuri ry’ubugeni n’umuziki ry’u Rwanda ariko natangajwe n’impano zihari, abahanzi n’abanyamuziki bakiri bato bafite ibikoresho bihagije byo gukuza no kwitoza impano yabo.”
Ibaze ahantu impano ikurira ikava mu bitekerezo no mu nzozi ikaba umwuga watunga nyirayo, ni amahirwe adasanzwe. Uganda nayo ikwiye ibi byiza nk’ibi.”
Uyu muhanzi yasabye abizerera mu gutera inkunga impano no kuzizamura gufatanya bagashaka uko hakubakwa abanyamuziki b’ikiragano cy’ejo haza cya Uganda.
Ati: “Niba wizerera mu kurera no gukuza impano, reka twifatanye abafashamyumvire b’abahanzi n’abaterankunga babo bafite akazi, twese hamwe tukubaka ikiragano cy’ubuhanzi cy’ejo hazaza muri Uganda.”
Uretse gusura iryo shuri akaniyemeza gushinga irikora nka ryo muri Uganda, we na mugenzi we Dj Pius bahafatiye amashusho y’indirimbo bafatanyije ya Dj Pius bateganya gushyira ahagaragara vuba, izaba ihuriyemo imico y’ibihugu byombi.
Ni indirimbo ije isanga indi bakoranye bise ‘Agatako’ iri ku rubuga rwa Youtube rwa Jose Chameleone, yakunzwe n’abasaga muri miliyoni imwe mu myaka icyenda.
Jose Chameleon yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube amashusho agaragaza ibyishimo yagiriye muri Stade amahoro yise idasanzwe bitewe n’urukundo yagaragarijwe n’abafana, akongera kwibutsa Abanyarwanda ko abakunda.
Yanditse ati: “Rwanda, wongeye kugaragaza impamvu ufata umwanya wihariye mu mutima wanjye.
Urukundo rwawe, impundu no kumpangayikira nakuboneyemo byambereye isoko y’imbaraga nagize mu myaka yanjye yatambutse.”
Yongeyeho ati: “Kugira ngo ugumane uru rukundo wankunze nyuma y’iki gihe cyose, kuri njye ni umugisha, sinzigera mbifata nk’ibisanzwe, Imana ibahe umugisha mwese, Sitade Amahoro yari ubundi buhamya.”
Biteganyijwe ko Jose Chameleone na murumuna we Weasel wamuherekeje bakanafatanya gutaramira muri Sitade Amahoro, bahaguruka i Kigali basubira muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025.
