Jose Chameleone yerekeje muri Kenya kwisuzumisha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone yarekeje muri Kenya kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Ubwo yari ageze muri Kenya, uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ku cyamusigaye mu mutwe ubwo yakirwaga nk’umwami igihe yagarukaga muri Uganda, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu yari amaze yivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gutebya Jose Chameleone, yasubije ko n’ubundi imbaraga yakoresheje atanga umuziki mu myaka 25 ishize zikwiye kumugira umwami mu ruhando rwa muzika, gusa ngo byamuhaye umukoro.

Yagize ati: “Mu by’ukuri sinzi uko byagenze, njye nari nabwiye abantu bake ba hafi yanjye, ariko ubwinshi bw’abantu banyakiriye bwanyeretse ko mfite inshingano zo kwita ku buzima bwanjye, nkiyitaho birenze uko nabikoraga, kuko ndebye abantu bitaye ku kunyakira banyishimiye, bivuze ko ntari uwanjye ubwanjye, ndi uwa buri wese unkunda, byampaye isomo rikomeye.”

Agaruka ku isomo yakuye mu burwayi bwe, uyu muhanzi yavuze ko yumva buri muhanzi akwiye gushaka uko aruhuka.

Ati: “Nk’umuhanzi ibyo nigiye muri ubu burwayi bwanjye, rimwe na rimwe kugenda gake ntabwo dukwiye kwishinga uko imihanda idusaba ibihangano ngo abe ariko tubikora, sinigeze na rimwe mfata ibihe by’iminsi mikuru ngo nduhuke nk’abandi mu myaka 25 maze mu muziki.”

[…] Kubera ko maze kubinyuramo muri iyi minsi, nagira inama abahanzi bagenzi banjye ko bajya bafata igihe cyo kuruhuka ntibagahorane igitutu, kuko bashobora gutakaza ubuzima bwabo.”

Jose Chameleone avuga ko mbere y’uburwayi yapimaga ibiro 58 akaba yaratakaje ibigera kuri 13kg kubera ko atigeze aruhuka.

Bimwe mu byo avuga ko yagiriwemo inama n’abaganga, harimo kurya cyane, kuruhuka bihagije no gukurikirana ubuzima bwe ashingiye ku nama z’abaganga.

Jose Chmeleone yahagaritse kunywa inzoga n’itabi

Chameleone yavuze ko yamaze guhagarika kunywa inzoga n’itabi, akaba yarabitangaje nyuma y’uko yakomeje kugirwa inama n’abaganga batandukanye yo kureka inzoga cyangwa kuzigabanya.

Nyuma yaje kugaragara mu birori byo kumwakira avuye kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 12 Mata 2025, yishimanye n’inshuti ze arimo kunywa inzoga, ibitarishimiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Nabayeho igihe kirekire cy’ubuzima bwanjye ninezeza, nanywaga inzoga, nkanywa itabi, ariko kubera gushaka kubungabunga ubuzima bwanjye, byose nabihagaritse. Nabishyize ku ruhande, sinkinywa itabi kandi sinkinywa n’inzoga.”

Jose Chameleone avuga ko ubwo yari mu bitaro yahoraga asaba Imana ko yamuha umwanya wo kurushaho kuba umuntu mwiza, kandi ubu yagarutse ayishimira kandi ari mu gihe cyo gusengera n’abandi yasize mu bitaro kubera ko bariyo benshi kandi bababaye.

Uyu muhanzi avuga ko atagifite igitutu cyo gukora indirimbo kenshi, ahubwo igihe agezemo ari icyo kuzamura abandi bahanzi bakiri bato.

Jose Chameleone yagarutse muri Uganda tariki 12 Mata 2025, nyuma yo kuva kwivuriza muri Amerika, aho yari amaze amezi atatu yitabwaho n’abaganga.

Jose Chameleone avuga ko atagihangayikishijwe no gukora imiziki ahubwo agiye gufasha abandi bahanzi kuzamuka
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE