Jose Chameleone yatagatifuje Sitade Amahoro azataramiramo

Umuhanzi w’Umunyabigwi muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba Jose Chameleone, yagaragaje ibyishimo atewe no gutaramira muri Stade Amahoro ayita ’ntagatifu‘.
Uwo muhanzi yeretswe urukundo n’Abanyarwanda mu gitaramo aheruka gukora tariki 25 Gicurasi 2025, yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko azatarama mu birori byo kwakira igikombe by’ikipe ya APR FC.
Yanditse ati: “Byemejwe ko nzongera ngataramira abantu banjye bo mu Rwanda kuri ‘sitade ntagatifu Amahoro Stadium’ ifite ubushobozi buhambaye kandi buhebuje; kuri uyu wa Gatatu nzifatanya na APR FC.“
Jose Chameleone ari mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyagombaga kuba mu ntangiriro z’umwaka gisubikwa kubera uburwayi yagize mu mpera za 2024.
APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze Muhazi United mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni umukino wakinwe ku Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025 saa cyenda kuri Stade y’Akarere ka Ngoma.
Akigera i Kigali, Jose Chameleone yavuze ko akunda Perezida Kagame anamusabira umugisha ku Mana kubera iterambere yagejeje ku Rwanda.
Biteganyijwe ko ibirori byo kwakira igikombe kwa APR FC bakakimurikira abafana n’abakunzi bayo bizaba tariki 4 kamena 2025 kuri Stade Amahoro.
