Jose Chameleone yasubukuye gahunda yo gitaramira i Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yasubukuye gahunda yo gitaramira Abanyarwanda, atangaza ko mu minsi iri mbere azataramira i Kigali.

Yabitangaje kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragariza abamukurikiye ko yiteguye gutaramira abakunzi be bo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Kigali Universe tariki 25 Gicurasi 2025, nk’uko bigaragara ku nteguza yacyo (Flyer).

Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’uko igitaramo yari yateganyije gukorera muri iyo nyubako ku wa 3 Mutarama 2025, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi yagize.

Ni igitaramo cyari gitegerejwe n’abatari bake, dore hari hashize imyaka igera kuri irindwi adataramira i Kigali, kubera ko yaherukaga kuhataramira tariki 4 Kanama 2018. 

Icyo gihe yafatanyije na DJ Pius mu kumurika alubumu ye yise ‘Iwacu’ mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Chameleone agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’ibitaramo amaze iminsi aririmbamo kuva yava  muri Amerika, birimo icyateguwe ubwo yakirwaga muri Uganda avuye kwivuza, hamwe n’ibyo aherutse kuririmbamo muri Kenya ubwo yari agiye kureba uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu bitaramo bye, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka Jamila, Badilisha, Tubonge, Valu Valu n’izindi, ariko nanone akanamurika izo yakoze vuba.

Joseph Mayanja wamamayw nka Jose Chameleone, amaze

imyaka 29 akora umuziki kuko yawutangiye mu 1996. 

Yaje gushyira ahagaragara Alubumu ye ya mbere yise Mama Mia mu mwaka wa 2000.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE