Jeannette Kagame yashimye ineza y’ababyeyi b’abagore

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

“Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza.”

Madamu Jeannette Kagame yatanze ubwo butumwa kuri iki Cyumweru taliki ya 14 Gicurasi, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore (Mothers’ Day). 

Uyu munsi wizihizwa buri ku Cyumweru, umunsi w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. 

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ni bumwe mu bwatanzwe n’amamiliyoni y’abantu ku Isi bavuze ibigwi ababyeyi b’abagore mu buryo butandukanye.

U Rwanda ruri mu bihugu birenga 40 byizihiza uyu munsi ugaruka no ku kuba ababyeyi b’abagore ari bo ba nyina w’umuntu, bakaba inkingi ya mwamba y’umuryango. 

Ni umunsi wiIhizwa ku minsi itandukanye  mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane mu kwezi kwa Werurwe na Gicurasi. 

Mu Rwanda ho, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore muri rusange ndetse n’umunsi wahariwe ababyeyi by’umwihariko.

Jeannette Kagame yibukije ababyeyi b’abagore ko kwihangana kwabo ari igihamya cy’urukundo ruzira imbereka n’icyasha ku bo babyara, abagabo babo ndetse n’abandi babazengurutse mu miryango. 

Yanashimiye kuba ari bo soko y’urukundo, kwita ku bagize umuryango no kubabungabunga.  

Ati: “Reka twifurize umunsi mwiza ababyeyi b’abagore, kandi tube abarinzi babo b’ingirakamaro.“

Uyu munsi bivugwa ko watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka wa 1907, kikaba ari igikorwa cyatangijwe n’umugore w’Umunyamerika Anna Maria Jarvis mu guha icyubahiro nyina umubyara.

Ni igikorwa cyatangiye nk’umwanya wihariwe ufatwa mu rusengero, birangira kibaye umunsi mpuzamahanga kuko cyaje gukundwa n’abantu batandukanye ku Isi bazirikana ko ari we soko y’ubuzima n’uburere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE