Madamu Jeannette Kagame yanenze abashyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha urugo

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

“Imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ibirori by’ubukwe kurusha gutegura urugo nyirizina. Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe.”

Madamu Jeannette Kagame yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’Abayobozi bakiri bato n’abo bashakanye, agamije kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi no mu miryango.

Aya masengesho ngarukamwaka ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yahuje imiryango itandukanye y’abashakanye bakiri bato bari mu nzego z’ubuyobozi harimo ubucuruzi, amadini n’amatorero n’indi mirimo itandukanye, aho baza kurebera hamwe uburyo bwiza bwo guhangana no gutsinda ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko imwe mu ntandaro y’isenyuka ry’ingo ari uko abarushinga bashora imari mu birori by’ubukwe aho kwibaza impamvu nyamukuru itumye babana, asaba abakiri bato kuzana impinduka zifashe guhindura iyo myumvire.

Ati: “Ndagira ngo nisabire abakiri bato; nkuko muzana izindi mpinduka zidufasha mu iterambere muzadufashe guhindura iyo mitekerereze nk’abantu bakiri bato basobanutse kandi biyemeje kubaka u Rwanda.”

Yongeyeho ati: “Abarushinga bagomba kwibaza bati ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano?  Ni icy’imiryango, ese tugiye kubana kubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y’ubushobozi mutezeho? Hano dukwiye gushishoza byimazeyo ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urugo ari rwo Rwanda ruto, rukaba ijuru rito kandi ko n’umwana w’Imana yavukiye mu muryango.

Yibukije abakiri bato ko igihugu cyabagiriye icyizere bakaba bafite umukoro wo kubaka umurage bazasigira abazabakomokaho kandi izo nshingano ntahandi bazazigira atari mu ngo.

Yavuze ko Imana yatanze Igihugu, indangagaciro n’ubwenge kugira ngo bikoreshwe mu kubaka ijuru rito.

Madamu Jeannette Kagame yagiriye inama abakiri bato kurangwa n’urukundo nyakuri no kwihangana kuko ari ryo shingiro rya byose, bityo rukwiye kuba umurage uhererekanywa uko ibisekuru bizagenda bisimburana.

Ati: “Urukundo rurangwa n’ubwitange kwihangana no kubahana, ni rwo rutera umudendezo usesuye mu rugo. Uwo munezero ni cyo kibatsi nyakuri n’igicaniro cy’urukundo musangiza abana bacu na bo bakazabihererekanya uko ibisekuru bisimburana.”

Yavuze ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu gutegura abifuza gushinga urugo kandi ababyeyi n’imiryango na bo bagomba kugira uruhare mu gushyigikira no kuba hafi y’abana babo hato batazisanga barateshutse ku nshingano zo kurerera Igihugu.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rutoshye kandi rutekanye biterwa n’uko umuryango ubyara kandi ukarera bityo ugomba gusigasirwa.

Ati: “Burya ubusitani butoshye tubona buturuka ku isoko y’amazi ibwuhira n’aho bwuhirirwa. Ababona u Rwanda rwacu rutoshye, rutekanye kandi ruteye imbere, ukabona n’Abanyarwanda basobanutse ni ukubera ko umuryango ubyara ukarera.”

Yagaragarije abakiri bato ko abakurambere babo babaharuriye inzira ku buryo hari za karanda baciye, kandi ko ibyo bagezeho atari ibitangaza by’Imana gusa ahubwo na bo babiharaniye abibutsa ko intsinzi yabo ari yo izacana urumuri rw’impinduka mu gihugu ndetse bubaka ingo zihamye.

Ati: “Hari abagitekereza ko ibyo twagezeho mu gihugu cyacu tubikesha ibitangaza by’Imana ariko Imana nayo ifasha uwifashije muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye mukomeze intego yo kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe n’inshingano z’akazi.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitewe n’uko ibihe bigenda bihinduka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE