Jeannette Kagame yahawe igihembo mu bagore b’indashyikirwa ku Isi

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa ku Isi, n’Abafasha b’Abambasaderi b’Abanyafurika bakorera muri Brazil ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Muri ibyo birori byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Abagore bo mu Isi Yacu”, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bagore b’indashyikirwa bahawe ibihembo ku bw’ibikorwa bihindura Isi bakora binyuze mu buyobozi bwabo buzira amakemwa.
Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi akaba n’umuvugizi w’abatishoboye mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Mu myaka amaze ari mu mwanya w’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame yashoye imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi bw’abana by’umwihariko ab’abakobwa mu burezi, kubaka indangagaciro zikomeye z’umuryango no guharanira uburinganire n’agaciro umugore wese akeneye mu muryango nyarwanda.
Ni we Muyobozi w’Icyubahiro w’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango SOS Children’s Village, akaba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club, uharanira kwimakaza imibanire myiza muri sosiyete no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame nanone kandi ni we uyoboye Umuryango Imbuto Foundation wahereye ku gutanga umusanzu mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukagera ku bikorwa byagutse bigera ku bagenerwabikorwa batandukanye.
Madamu Jeannette Kagame ari mu bashinze Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika urwanya HIV/SIDA (OAFLA), akaba yarawuyoboye guhera mu 2004 kugeza mu 2006, ubu akaba abarizwa mu nama z’ubuyobozi bw’Ibigo bikora ku iterambere ry’Afurika.
Nk’umwe mu bashinze amwe mu mashuri agezweho mu Rwanda, ubuzima bwa Madamu Jeannette Kagame ni igihamya cy’ukwiyemeza kwe mu guharanira kongerera ubumenyi abakiri bato ngo bizabafashe kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.
Yatangije imishinga myinshi ndetse agira uruhare rukomeye mu guhindura ubizima bw’abaturage batishoboye kurusha abandi batagira ingano.
By’umwihariko icyo ashimira ni umusanzu yatanze kandi akomeje gutanga mu kurwanya indwara z’ibyorezo, kurwanya ubukene, kwimakaza uburezi, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bakiri munsi y’imyaka itanu, kurwanya ihohoterwa rishingiye mu gitsina, no gukumira inda ziterwa abangavu.
Uretse gahunda yatangije ubwe afashijwe na PACFA nyuma hakavuka Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi wazamuye ijwi avugira abategura za Politiki, abafatanyabikorwa mu iterambere na Sosiyete Sivle hagamijwe kuvugurura za politiki, imitangire inoze ya serivisi ndetse n’akamaro ko gufasha imiryango.

