Jakob Söderqvis yegukanye Umudali wa Zahabu muri ITT y’abahungu batarengeje imyaka 23

Umunya-Suede, Jakob Söderqvist, yegukanye Umudali wa Zahabu i Kigali nyuma yo gukoresha iminota 38 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 31,2 muri ITT y’abahungu batarengeje imyaka 23.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kuba ku nshuro ya 98, aho hakinnye abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe [ITT].
Inzira yakoreshejwe kuri uyu munsi ni BK Arena – Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Kwa Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Mu Mujyi- mu Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne, nk’umukinnyi uri mu rugo, ni we wabimburiye abandi mu guhaguruka mu isiganwa rya ITT ry’abahungu batarengeje imyaka 23.
Uyu mukinnyi yakoresheje iminota 43 n’amasegonda 36 asoreza ku mwanya wa 31, mu gihe undi wahatanye uyu munsi, Niyonkuru Samuel yasoreje ku 28 akoresheje iminota 43 n’amasegonda 15.
Isiganwa ryegukanywe n’Umunya-Suede, Jakob Söderqvist w’imyaka 22, wari wegukanye umwanya wa kabiri mu 2024, wegukanye Umudali wa Zahabu i Kigali nyuma yo gukoresha iminota 38 n’amasegonda 24.
Yahigitse Nate Pingle wo muri Nouvelle-Zelande yarushije umunota n’amasegonda atatu naho Umufaransa Maxime Decomble aba uwa gatatu arushwa umunota n’amasegonda ane.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izakomeza ku wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wa Gatatu, aho hazaba hatahiwe ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19, basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.
Abangavu bazakora intera y’ibilometero 18,3 guhera saa 10:45 naho ingimbi zikore intera y’ibilometero 22,6 guhera saa 14:00.
Mu bakobwa, u Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane, naho mu bahungu hakine Byusa Pacifique na Ntirenganya Moise.





