Jado Castar yakomoje ku banyamakuru babaye abafana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio B&B Kigali FM, Jado Castar, yakomoje ku banyamakuru by’umwihariko aba siporo bagaragaza ubufana, asobanura ko umunyamakuru ari umuntu bityo abantu badakwiye kwinubira ko yagira amahitamo y’ikipe afana.

Jado Castar ni umunyamakuru umaze igihe  mu itangazamakuru ry’imikino kuko yaritangiye ubwo yaryigaga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu 2005, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Uyu mugabo yaje kumenyekanya cyane mu 2005 ubwo iyari kaminuza nkuru y’u Rwanda yashingaga Radio yayo (Radio Salus), akayimenyekanaho mu kiganiro cy’imikino. 

Ahavuye nyuma yerekeje kuri Radio 10 yanabereyeho umuyobozi ari nako yakoraga ikiganiro kitwaga ‘Urukiko rw’imikino’ aho yavuye agiye gutangiza iye yitwa B&B FM, afatanyije na mugenzi we David Bayingana, ikaba yibanda cyane ku makuru y’imikino.

Ibigwi n’ubunararibonye afite ni byo byatumye asabwa kugira inama abanyamakuru bato by’umwihariko abakora amakuru ya siporo ubwo yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy, mu gace kayo kazwi nka ‘Meet me tonight’ mu ijoro ry’itariki ya 1 Gicurasi 2025, aho yavuze ko umunyamakuru na we ari umuntu.

Umuhanzi Diez Dola yataramiye abitabiriye igitaramo cy’urwenya

Ubusanzwe mu mahame y’umwuga w’itangazamakuru harimo kuba umunyamakuru atagomba kugira aho abogamiye, bitandukanye n’itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, aho hari abanyamakuru bashinjwa kugaragaza amakipe bafana, bigafatwa nko kurenga ku mahame y’umwuga.

Ubwo yari umutumirwa muri Gen-Z comedy, mu gace kayo kazwi nka ‘Meet me tonight’ mu ijoro ry’itariki ya 1 Gicurasi 2025, Jado Castar yavuze ko umunyamakuru na we ari umuntu.

Yagize ati: “Muri kamere yanjye sinemera ko umuntu yaba igitangaza kuko umuntu ni umuntu, Imana ni Imana, malayika ni malayika. Umuntu iteka agira ibyo ashoboye n’ibimwisoba, sinzi niba mukeneye abanyamakuru batari abantu, na bo bagira amarangamutima.”

Yongeyeho ati: “[..] Ndi umunyamakuru, mfite umutwe wa politike mbarizwamo, mfite ikipe mfana, hari indirimbo nkunda, ni ibisanzwe, gusa amahame y’umwuga wacu adusaba kubirenga, ariko niba ikipe ye itsinze bigahura n’amarangamutima ye nta nka izaba icitse amabere, mubareke babe abantu bizaborohera kubabera abanyamakuru beza.”

Ashingiye ku mahirwe ahari ku rubyiruko, Jado Castar yavuze ko uyu munsi nta rwitwazo bafite rwo gutanga ibitanoze.

Victor Rukotana yasogongeje Album ye nshya abitabiriye Gen-z comedy

Ati: “Abakiri bato bafite umukoro wo kwitura u Rwanda, rwabahaye byose rurabasaba ibinoze, nta rwitwazo bafite rwo gutanga ibitanoze, nta gisobanuro na gito bafite cyo kudakora neza.”

Uretse Jado Castar wari watumiwe kugira ngo aganirize abakiri bato ku mahirwe ahari yo kwiteza imbere, Gen-Z Comedy yanasusurukijwe n’abahanzi barimo Diez Dola na Victor Rukotana bataramiye abitabiriye icyo igitaramo cy’urwenya.

Abanyarwenya batandukanye bazamukiye muri Gen-Z Comedy barimo Umushumba, Pirate, Muhinde, Keppa, Dudu n’abandi, ni bamwe mu bagaragaje ko bamaze kugira ubunararibonye mu bijyanye no gusetsa.

MC Kandii na Musa bakunze kuvuga ko batuye i Nduba, bakoze agashya ko guseruka muri icyo gitaramo bigize abagore banambaye amakanzu y’abagore.

Nzovu na Yaka bari bategerejwe na benshi mu bitabiriye, ni bo bashyize akadomo kuri icyo gitaramo batumiwemo kubera ubusabe bw’abafana, bitewe n’uburyo hari hashize iminsi bashimishije abitariye icyo igitaramo ubwo hizihizwaga imyaka itatu bimaze bitegurwa.

Inkirigito Clement mu banyarwenya basekeje abitabiriye
Nzovu na Yaka bari bategerejwe n’abatari bake na bo bari batumiwe banasoza igitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE