Itorero Indangamirwa rimaze gutoza urubyiruko rw’u Rwanda 5 661

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko kuva Itorero Indangamirwa ryatangira mu myaka 15 ishize, rimaze gutororezwamo abasore n’inkumi b’Abanyarwanda 5 661.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo hasozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15.
Icyo cyiciro cyatorejwemo urubyiruko 443 baba mu Rwanda no mu mahanga, bakaba bari bamaze iminsi 45 batozwa ndangagaciro zo gukunda Igihugu no ku cyitangira ndetse n’amasomo y’ibanze ya gisirikare.
Dr Bizimana yavuze ko kuva iryo torero Ryatangizwa mu mwaka wa 2008 rimaze gutanga umusaruro ufatika mu gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu, kwihatira kurinda ibyagezweho no kugira indangagaciro nzima, kandi imibare yiyongere buri mwaka.
Yagize ati: “Itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya 15, rikaba rimaze gutoza abasore n’inkumi 5 661. Muri uyu mwaka MINUBUMWE yavuze ko itorero ryasojwe uyu munsi rigizwe n’abakobwa 208 n’abahungu 235.”
Minisitiri Bizimana ati: “Iri torero ryagenze neza cyane, ryabaye indashyikirwa nta mwana n’umwe watorotse, uretse ko gutoroka mu Ndangamirwa nta n’ibijya bibaho rwose. Bose barangije amasomo bishimye.”
Izo ntore zahawe amasomo ari mu ngeri 20, yatangwaga n’inzobere zatanze ubumenyi mu byiciro bitandukanye bujyanye n’indangaciro z’umuco nyarwanda, ubumenyi bwibanze mu bya gisirikare.
Batojwe kandi imyitozo ngororamubiri bakundishwa umuco nyarwanda n’indagaciro, urimi rw’Ikinyarwanda ndetse no gutarama no guhiga.
Mu mwaka wa 2008 mu Rwanda, hatangijwe Itorero Indangamirwa ryitabirwaga n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga kugeza mu 2016.
Ni itorero ryashinzwe hagamijwe gutoza urubyiruko amateka y’ukuri y’Igihugu, indangagaciro na kirazira, icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu kububakamo umuco wo gukunda Igihugu no kucyitangira.
Guhera muri 2017 buri mwaka hategurwa Itorero Indangamirwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, rikitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 biga mu mahanga, mu mashuri mpuzamahanga ari mu Rwanda, Indashyikirwa ku Rugerero (abarangije amashuri yisumbuye) n’abayobozi b’urubyiruko.
