Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo azamurikamo Alubumu ebyiri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguriye abakunzi n’abakunda ibihangano biramya bigahimbaza Imana igitaramo yise ‘Icyambu Live Concert’ azamurikamo alubumu ebyiri.

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki umuhanzi Israel Mbonyi agataramira abakunzi be mu gitaramo agiye gukorera i Kigali muri BK Arena, aho byitezwe ko azamurikira alubumu ebyiri zose yakozeho kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka kigakoma mu nkokora byinshi.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’ Imvaho Nshya yavuze ko yizeza abazakitabira ko bazanogerwa n’agaseke abahishiye.

Ati: “Iki igitaramo maze igihe kitari gito ngitegura, abantu baze biteze kubona ibyo amaso yabo atarabona, ikindi sinzaba ndi njyenyine kuko hari abahanzi bazamfasha barimo James na Daniella, Danny Mutabazi ndetse na Aneth Muvara.”

Yakomeje avuga ko yifashishije abahanzi bake kuko afite byinshi ahishiye Abanyarwanda, bivuze ko Israel Mbonyi ari we uziharira urubyiniro igihe kinini.

Ni igitaramo wakwitegamo kumva zimwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi zikubiye kuri alubumu ze nshya kandi zikunzwe muri iyi minsi, aha twavugamo indirimbo nka Karame, Baho, Nzaririmba, Hari Ubuzima, Mbwira, Icyambu, Nzibyo Nibwira, Urwo Rutare, Ibihe ndetse na Yaratwimanye.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2022, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya isanzwe, ibihumbi 10, ibihumbi 15 n’ibihumbi 20Frw.

Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika alubumu mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye alubumu ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’ , yagiye hanze mu 2019.

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye alubumu ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015.

Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya COVID-19.

Muri iki gihe amaze adakora igitaramo bitewe n’icyorezo cya COVID-19, Israel Mbonyi yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe ariko abakunzi be batarabona aho aziririmba.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE