Isomo abaharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore bavanye ku rwibutso rwa Kiziguro

Abagize Ihuriro ry’Imiryango irenga 10 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’Abagore n’Urubyiruko (YWEN) yatangaje ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bitazongera kuba banakomoza ku masomo bavanye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro.
Babigarutseho ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nyuma y’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Maranatha Gahima Niyodushima umwe mu bagize itsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, yabwiye Imvaho Nshya ko basuye uru rwibutso ndetse bunamira inzirakarengane zihashyinguye mu cyubahiro, anakomoza ku masomo bahavanye.
Gahima yabwiye Imvaho Nshya ati: “Kwibuka amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bitwibutsa inshingano dufite zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho abenshi bihisha bagapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Tuzakomeza kwiyubakamo umurage wo kubaka igihugu gitekanye kandi kitarangwa n’amacakubiri, kutongera kugwa mu rwobo rw’urwango, n’ivangura.”
Akomeza avuga ko andi masomo bakuye mu gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ari ugukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge nk’umusingi w’igihugu kirambye.
Nyuma yo kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kiziguro, abagize Ihuriro ry’Imiryango irenga iharanira iterambere n’uburenganzira bw’Abagore n’Urubyiruko, baremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge ya Kabarore, Kiziguro, Rwimbogo na Murambi.
Abagenerwabikorwa batoranijwe ku bufatanye n’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, na AVEGA mu Karere ka Gatsibo, bashyikirijwe inkunga ya 1 200 000 Frw agamije kuzamura imibereho myiza yabo ya buri munsi no kubafasha kudaheranwa n’amateka ya Jenoside bityo bakiteza imbere mu mirimo mito n’iciriritse.
Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Jean Marie Vianney Jabo, yasobanuye amateka yaranze Jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994 na mbere y’aho ubwo abatutsi bicwaga bitwa ibyitso bitizwa umurindi na Leta yariho ndetse na Burugumesitiri Gatete.
Yasabye abagize ihuriro YWEN kumva uburemere Jenoside yakoranywe, kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukomeza umurage w’Inkotanyi.
Imibare itangwa n’Akarere ka Gatsibo yerekana ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Murenge wa Kizigo rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, igera ku 20 183.








Amafoto: Butare James