Isoko ry’Imari n’Imigabane ryakusanyije miliyari 100 Frw muri Nyakanga

Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) Rwabukumba Pierre Célestin, yagaragaje ko ibyo byatewe n’ubwiyongere bw’imishinga inyuranye mu isoko, uruhare rw’abashoramari ndetse n’imigendekere myiza y’amasoko y’inyongera (secondary markets).
Yagaragaje ko ibyo bishimangira umusanzu w’ingenzi wa RSE mu guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Yagaragaje kandi ko isoko ry’ibanze (primary market) ryakusanyije miliyari 98 z’amafaranga y’u Rwanda, amenshi akaba yaraturutse ku mpampuro mpeshamwenda ryazamuye abiyandikisha muri gahunda y’isko ry’impapuro mpeshamwenda bazamutse ku kigero cya 246%.
Ati: “Ubwo bwiyongere bwitezweho guteza imbere intego z’ingenzi z’iterambere zirimo no kwagura isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubaka ikirere gihamye cy’ubukungu buciriritse.”
Ikindi cyongereye imari kuri iryo soko ni icyiciro cya kabiri cy’isoko ryatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) mu gihe kiringaniye ryakusanyije miliyari 24, ndetse abashoramari bo mu Rwanda baryiyandikishijemo bakaba barageze ku kigero cya 171,4%.
Mu ntambwe ishimishije yatewe n’urwego rw’abikorera ndetse n’urwego rw’ubuvuzi, Ikigo Africa Medical Supplier PLC cyahawe uburenganzira bwo gukusanya miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze kuri iryo soko, rukaba ari rwo rwego rwa mbere rw’ubuvuzi rwashyize hanze impapuro mpeshamwenda.
Izi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kiringaniye (Medium-Term Bonds) zizatangwa ku nyungu ya 13.25% buri mwaka, kandi zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibyo bishimangira intambwe ikomeye ikomeje guterwa mu kubyaza umusaruro ishoramari ry’abikorera mu rwego rw’ububuzi ndetse no guharanira gushyigikira uruhererekane rw’ibikoresho by’ubuvuzi.
Uruganda rw’Ifu y’Ibigori rwa Mahwi na rwo rwatangaje gahunda yo gutanga icyiciro cya kabiri cy’impapuro mpeshamwenda, ubu na rwo rukaba rwarashyizwe ku rutonde rw’ibigo byitabira isoko.
Rwabukuma yahamije ko ubwitabire bukomeje kwiyongera bushimangira uburyo ibigo byo mu Rwanda bikomeje kurangwa n’inyota yo kubaka igishoro kiramba, kwagura ibikorwa no kwimakaza umutekano w’ibiribwa binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane.
Mu kwezi kwa Nyakanga nanone kandi, Ikigo cy’Itumanaho MTN Group cyagaragaje ubushake bwo kongera uruhare rwacyo binyuze mu biganiron cyagiranye na RSE ndetse n’ Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA).
Ibyo biganiro bigamije kongerera imbaraga imikorere inyuze mu mucyo, kubahiriza amabwiriza ndetse no guhererekanya amakuru hagati y’abashoramari.
Nanone kandi amasoko y’inyongera (secondary market) yakomeje gukora neza, aho ibyayacururijweho byashimangiye ubwitabire bw’abashoramari kuri ubu basaga 100.000 bari muri iryo soko.
Raporo yakozwe ku bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane muri rusange, ishimangira ko ubucuruzi bwarikoreweho bufite agaciro ka miliyari 367,6 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo shusho ikaba ishimangira uburyo ibigo by’imari bikomeje koroherezwa kubona uburyo bunyuranye bwo guhaza abakeneye inkunga y’igihe gito.
Ubuyobozi bwa RSE bugaragaza ko ubwiyongere bw’ibikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane bushimangira nanone uburyo iryo soko rirushaho kugirirrwa icyizerenk’isoko y’urwunguko n’umusingi w’ishoramari rirambye.
Mu gihe umwaka ugikomeje, ubuyobozi bwa RSE bushimangira ko bukomeza kwimakaza uruhererekane rw’imari rudaheza kandi rujyanye n’igihe, bugasaba ibigo binini, ibito n’ibiciriritse kudacikanwa n’aya mahirwe.