Isiraheli yishe Abanyapalesitina barenga 50 bari bategereje imfashanyo

Abasirikare ba Isiraheli bishe Abanyepalesitina 51 abandi benshi barakomereka ubwo yagabaga igitero aho bari bategerereje ibyo kurya hatangirwa imfashanyo muri Gaza.
Abakozi bo mu nzego z’ubutabazi n’abandi batangabuhamya bahamirije BBC iby’ayo makuru kuri uyu wa Kabiri aho bavuze ko bagabweho igitero ubwo bari ku murongo bategereje guhabwa ibyo kurya.
Ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza ryatangaje ko imibare y’abapfuye n’abakomeretse ishobora kwiyongera bitewe n’ubukana bw’icyo gitero.
Ibyo bibaye mu gihe ikibazo cy’inzara gikomeje gukara muri Gaza ndetse imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba Isiraheli gufungura inzira zinyuzwamo imfashanyo kugira ngo zigere ku baturage.
Nubwo igisirikare cya Isiraheli cyabwiye BBC ko kiri gukora iperereza kuri ibyo bitero ariko ibyo bibaye mu gihe ibitero bikomeje kugabwa ahatangirwa imfashanyo muri Gaza.
Mu itangazo ryasohowe n’Ingabo za Isiraheli (IDF), ryavuze ko habonetse imbaga y’abantu bari hafi y’amakamyo atwara imfashanyo yari yahagaze i Khan Younis, hafi y’aho ngabo za IDF zikorera bituma zirasa kuko zabonaga hari abari kuzisatira ariko ngo nyuma yo kumva ko hari abakomeretse bari gukora iperereza.
Bivugwa ko ibyo bitero byagabwe n’indege zitagira abapilote za Isiraheli kandi ibitaro bya Nasser, byo muri ako gace byavuze ko byuzuye ku buryo bigoye kwakira abandi barwayi.
