Isiraheli yasuzuguye Trump yongera kurasa urufaya muri Libani

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 9, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Kuri uyu wa 09 Kamena 2026, Isiraheli yongeye kugaba ibitero muri Libani nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ategetse Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu guhagarika ibitero kuri icyo Gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri Isiraheli yakomeje ibitero byayo muri Libani, itegeka abaturage kuva mu mujyi munini wa Tyre uri mu majyepfo y’icyo gihugu mu gihe ikomeje kuharasa.

Ubwo Isiraheli yagabaga ibitero kuri Libani ku wa 07 Kamena 2026, Iran yahise yambarira urugamba itangira na yo kuyirasaho ariko nyuma iza kubihagarika ariko iyiburira ko niyongera kurasa Libani izahura n’akaga gakomeye.

Nubwo ibitero bikomeje ariko Perezida Trump yavuze ko Isiraheli na Iran byombi bishaka agahenge kandi ko ibiganiro bya nyuma bigamije amahoro bikomeje.

Yanagaragaje ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran bisa nkaho bigeze ku cyiciro cya nyuma kandi amasezerano ashobora gusinywa mu minsi mike iri imbere.

Isiraheli yongeye kurasa Libani nyuma yo kuburirwa
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 9, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE