Isiraheli yarahiriye kwihimura ikica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Minisitiri w’Ingabo wa Israheli, Israel Katz yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei atagomba gukomeza kubaho, nyuma y’ibitero byagabwe ku bitaro bya Soroka muri Isiraheli.

Katz atangaje ayo magambo nyuma y’uko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Isiraheli batangaje ko ibyo bitero byakomerekeje nibura abantu 89 nyuma yo kwisukiranya k’urufaya rw’ibitero.

Ibyo bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na we yari aherutse gutangaza ko Ayatollah ari igipimo byoroshye kurasa kandi bazi aho aherereye bityo ko isaha n’isaha yakwicwa.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byo byavuze ko ibyo bitero bitari bigamije kurasa ibitaro ahubwo byari bigabwe ahakorerwa ibikorwa bya gisirikare mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Ibitero byo kuri uyu wa Kane bikomeje kuba mu gihe Trump akomeje kwisuganya ngo arebe uko yakwiyunga kuri Isiraheli mu bikorwa byo guhashya Iran no kuyica intege mu gukomeza gukora intwaro kirimbuzi nkuko abivuga.

Ayatollah yavuze ko umugambi wa Trump ushobora guteza akaga gakomeye n’ingaruka zidasubirwaho.

Ayatollah yanabwiye abaturage ba Iran kudatinya umwanzi ngo kuko iyo umutinye bituma akubonerana.

Mu butumwa yanyujije kuri ‘X’ yabasabye gushikama bagakomeza kwihangana no kwitwararika nkuko babigaragaje kuva ku munsi wa mbere w’intambara.

Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Iran, Saeed Khatibzadeh, yabwiye BBC ko nubwo Trump yemeje umugambi w’ibitero ariko Iran yari hafi kugera ku masezerano y’amahoro ariko Isiraheli ikabyangiza itangira kugaba ibitero.

Ibyo byatumye Iran ihita ihagarika ibiganiro na Amerika mu cyumweru gishize, ivuga ko igomba gusubiza Israheli.

Khatibzadeh yongeyeho ko hari ubutumwa bwatanzwe buvuga ko Amerika itabigizemo uruhare ariko ibyo Trump yatangaje bigaragaza kuyobya no kuvuguruzanya mu buryo  bugaragaza neza uruhare rwa Amerika.

Yanavuguruje amakuru yakwirakwijwe avuga ko hari ibiganiro biteganyijwe na White House, anemeza ko Iran iri kwirwanaho nyuma yo kuraswa kw’abayobozi bakuru b’ingabo ndetse bigatuma ubuzima bw’abaturage buhatikirira.

Yagize ati:“Turi kwirwanaho… kandi tuzakomeza kugeza igihe uwaduteye azigira  isomo ko atagomba kwibasira ikindi gihugu.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE