Ishusho y’uburezi bw’u Rwanda mu myaka 10 ishize

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Intego zihariye za politike y’uburezi mu Rwanda, ni uguha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndagagaciro nyarwanda, ubumenyi mu mibereho n’imibanire ndetse no mu bijyanye no gusoma, kubara no kwandika bihereye mu bwana.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko indi ntego ari uguteza imbere amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) bishimangirwa hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kwigisha, kwiga, gusuzuma no gukoresha neza ikoranabuhanga.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yiswe ‘Education Statistical Yearbook’ yo kuva mu 2014 kugeza 2023/2024, Imvaho Nshya ifitiye kopi, yerekana ishusho y’uburezi muri iyo myaka.

Mu 2014, amashuri y’inshuke yari 2.076 yigwamo n’abanyeshuri 159.291.

Amashuri abanza yari 2.650 yigwamo n’abanyeshuri 2.399.439, ayisumbuye yabarirwaga ku 1.502 akigirwamo n’abagera ku 565.312.

Ni mu gihe ibigo byigishaga imyuga ‘Vocational Training Centers’ byari 132 byigirwamo n’abanyeshuri 21.566.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2014 habarurwaga Abanyarwanda 11.002.631.

NISR igaragaza ko 3.432.441 muri miliyoni zirenga 11 z’Abanyarwanda, bari abanyeshuri n’abarimu. Bivuze ko urwego rw’uburezi muri uwo mwaka rwari 31.2% by’Abanyarwanda bose.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza ni bo bari benshi kuko bihariye 71.4%. Ibigo by’amashuri bya Leta byari 416, ibifashwa na yo ari 1.004 mu gihe ibyigenga byari 1.011.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza mu 2023/2024, urwego rw’uburezi rwateye imbere biturutse ku ngamba Guverinoma yagiye ishyiraho hagamijwe guteza imbere uburezi.

Ibigo by’amashuri ya Leta bigeze ku 1.569, ibifashwa na Leta ni 2.077 mu gihe amashuri yigenga ageze ku 1.340.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Leta babarirwa kuri 1.879.240 abiga mu yigenga ni 475.509 mu gihe abiga mu bigo bifashwa na Leta ari 2.411.376.

Minisiteri y’Uburezi iherutse kugaragaza ishusho y’umwuga w’uburezi mu Rwanda.

Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe politiki y’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko umubare w’abanyeshuri ku mwarimu wabihuguriwemo by’umwihariko mu mashuri abanza, bavuye kuri 57 mu 2021/2022 bagera kuri 65 mu 2023/2024.

Akomeza agira ati: “Umubare w’abanyeshuri ku mwarimu wabihuguriwemo mu mashuri yisumbuye, bavuye kuri 33 mu 2020/2021 bagera kuri 36 mu mwaka wa 2023/2024.”

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, Baguma avuga ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2020, yemeje ko abanyeshuri bishyurirwa 50%.

Ati: “Kuva mu 2021/2022 kugeza 2024/2025, Leta imaze kwishyurira abanyeshuri 47.845. Abarimu bamaze guhabwa buruse zo kwiga muri Kaminuza ni 1.447. Hamaze gutoranywa abarimu 300 bazishyurirwa umwaka utaha 2025/2026.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029, umubare w’abana biga mu mashuri y’inshuke uziyongera ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.

Ibi bizashimangira intego u Rwanda rwihaye yo guteza imbere uburezi ku bana b’inshuke kuko ari bwo musingi wo kubafasha kuziga neza amasomo yo mu bindi byiciro.

Biteganyijwe ko mu myaka itanu abantu miliyoni bazahabwa amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ikoranabuhanga, abandi 500.000 bakazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse.

Hazashyirwaho ibigo by’indashyikirwa by’amashuri ya TVET bigamije gutanga amahugurwa ku bumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Intego za Politiki y’Uburezi mu Rwanda, ni uguha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndagagaciro nyarwanda, ubumenyi mu mibereho n’imibanire
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE