Ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka ryemejwe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka. Ni umushinga wamuritswe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025.

Hari ibyuho byinshi iri tegeko rizaziba harimo gutanga indishyi zingana ku bantu bagize impanuka zikomoka ku binyabiziga cyangwa ku nyamaswa, gutanga impozamarira ku babyeyi b’umwana uri munsi y’imyaka 16 wakomeretse cyangwa akitaba Imana.

Ibibazo kimwe n’ibindi byuho byari mu mategeko abiri agena indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda bigiye kubonerwa ibisubizo.

Mu gusobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko impamvu y’ingenzi y’iri tegeko, Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yagaragaje ko indishyi izajya itangwa hashingiwe ku myaka umuntu yari afite hagati y’imyaka 16 n’igihe cy’izabukuru, ari nacyo gihe cyashoboraga kumwinjiriza.

Yagize ati: “Itegeko riteganya ko indishyi ku muntu wakomerekeye mu mpanuka ariko adafite ibimenyetso by’umushahara, izajya ibarwa hashingiwe ku gipimo cy’amafaranga atishyurwa umusoro, ari yo 60 000 Frw ku kwezi.

Aya mafaranga niyo azajya akoreshwa mu kubara indishyi ku bantu bari hagati y’imyaka 16 na 65 y’ubukure.”

Mu nyandiko isobanura uwo mushinga, Guverinoma yagaragaje ko uyu mwanzuro ugamije gusimbura igipimo cyari cyashyizweho n’Urukiko Rukuru mu 2016, cyemezaga 3 000 Frw ku munsi cyangwa 90 000 Frw ku kwezi, ari umushahara fatizo wakagombye gushingirwaho mu kubara indishyi ku bantu bagizweho ingaruka n’impanuka.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko iri tegeko rifite akamaro, rikazasesengurwa na komite ibishinzwe mbere y’uko ritorerwa kuba itegeko.

Hari itegeko rireba indishyi ku muntu wakomerekejwe n’inyamaswa, hakaba n’itegeko rigena indishyi ku muntu wakomerekejwe n’ikinyabiziga.

Ayo mategeko yahaga indishyi zitandukanye ku bantu bakomerekejwe kimwe, abantu bombi bakomerekejwe ariko ugasanga umuntu wakomerekejwe n’inyamaswa ahawe indishyi zitandukanye n’umuntu wakomerekejwe n’ikinyabiziga kabone nubwo baba bakomeretse ku kigero kingana.

Uyu mushinga mushya nawo warebye ku bana bari munsi y’imyaka 16.

Ikindi kiri muri uyu mushinga w’itegeko, ni amafaranga y’indishyi yatangwaga yiyongereye kubera ko atari akijyanye n’ibihe abantu bagezemo. Iki cyari ikibazo gikomeye kuko ayatangwaga yaherukaga kuvugurwa mu 1975.

Ubusanzwe indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda zagengwaga n’amategeko abiri atandukanye.

Uwahohotewe n’impanuka yatewe n’ibinyabiziga bifite moteri yishyurwaga hakurikijwe itegeko No 41/2001 ryerekeye imyishyurire y’abangirijwe n’impanuka zatewe n’ibinyabiziga bifite moteri kandi bigenda ku butaka, mu gihe uwangirijwe n’impanuka yatewe n’inyamaswa yishyurwaga hakurikijwe itegeko No 26/2011 ryerekeye imyishyurire y’abahohotewe n’inyamaswa.

Aya mategeko yombi ubu yarahujwe kugira ngo habeho itegeko rimwe ryihariye kandi ryuzuye.

Icyakoze iri tegeko ntacyo rigena ku ndishyi ziterwa n’impanuka z’amagare, ibinyabiziga bitagira moteri, ibiti n’ibindi byagiye bigaragara ko biteza impanuka, ubwishyu bwazo bukagorana.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE