Ishimwe ry’Abanyafurika baje kuminuriza mu Rwanda bakahigira ubumuntu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image
Abaari Ilior Aichetu, umunyeshuri ukomoka muri Niger

Ku biga amashuri yabo yose mu Rwanda, kuva ku y’inshuke ukageza ku ya Kaminuza, biragoye kubona inyungu nyinshi zibuturukamo nk’umunyamahanga uza aturutse mu bindi bihugu aho atahakura amasomo yo mu ishuri gusa ahubwo atahana n’ubumuntu.

Bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga baje kurahura ubumenyi bakaba basoza amasomo aho bitegura gusubirana ubumenyi mu bihugu byabo, bagaragaza ko bungutse byinshi birimo kuba amasomo bize agezweho mu ruhando mpuzamahanga ndetse bakaba banatahanye indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda.

Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu banyamahanga bari mu 1 479 cy’abanyeshuri basoje amasomo mu cyiciro cya 17, bakaba bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Bahamije ko gusangira n’Abanyarwanda indagagaciro n’umuco by’u Rwanda byabafashije kumva agaciro k’ubwubahane n’ubufatanye.

Abari Ilior Aichetu ukomoka muri Niger, agira ati: “Mu Rwanda nabonye ari igihugu cyuje indangagaciro. Abanyarwanda bakunda gufashanya, kubaha abandi no gukora cyane. Twabanye neza n’abanyeshuri b’Abanyarwanda, bigatuma natwe twumva turi mu rugo. Ubu ndatahukana ubumenyi ariko nanone mfite n’indangagaciro nshya, Abanyarwanda nasanze ari abantu b’abanyamahoro, aho uburenganzira bwa muntu bwubahwa.”

Mugenzi we ukomoka muri Sudani y’Epfo na we yavuze ko yigiye byinshi ku muco nyarwanda byiyongera ku bumenyi yungukiye muri INES Ruhengeri.

Kimwe mu byo yigiye mu Rwanda ni ukwirinda kurira mu nzira no kujugunya imyanda aho abonye hose, kunywa itabi mu ruhame n’ibindi.

Yagize ati: “Nkigera ino najyaga ndira mu nzira nk’umuneke, ikigori se, nkanywera itabi aho mbonye hose ariko naje gutangazwa nuko nta munyarwanda unywera itabi mu nzira, nasanze mu Rwanda ibiyobyabwenge ari icyaha, nari nzi ko umuntu wese unyendereje dukwiye kurwana, mu Rwanda ibi byose ntibihaba nishimiye umuco nyarwanda.”

Abakobwa bo muri Sudani y’Epfo bagaragaje umuco wabo

Yakomeje ashima uburyo Abanyarwanda bita ku babagana, imbyino zabo, uburyo umuco w’isuku uhera ku mwana kugeza ku muntu mukuru n’ibindi bishimangira ko Igihugu gifite umurongo.

Ati: “Sinkuye mu Rwanda ubumenyi gusa ahubwo mpakuye indangagaciro z’umwenegihugu ibi bizamfasha mu buzima bwanjye. Ubu mvuye mu Rwanda nsezereye kunywa itabi n’ibindi byangiza ubuzima n’umuco. Ni ibintu nigiye ku Banyarwanda.”

Abanyeshuri bo mu Rwanda biganye n’abo banyamahanga na bo bavuga ko babungukiyeho ibitekerezo no kumenya imico itandukanye ibafasha kumenya uko Isi n’uburyo bwo kubana neza n’abo mudahuje imico, imyumvire n’imyemerere.

Mahoro Ester, umwe muri bo, ati: “Iyo wigana n’abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu, wiga byinshi bitari mu bitabo. Ikindi nabonye ni uko buri gihugu gikomeye ku muco wacyo bigiteza imbere kandi bikagihesha agaciro, gusa nasanze nanone nubwo twubaha umuco w’ahandi nk’Abanyarwanda dukwiye gushungura.”

Ndikubwimana Theoneste, Umukozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC/ Higher Education Council) ushinzwe ireme ry’uburezi mu Mashuri Makuru, ashimangira ko amashuri makuru na kaminuza bitagomba gutanga gusa ubumenyi mu by’amasomo, ahubwo bigomba no gutoza abanyeshuri indangagaciro zibabera umusingi w’ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Ubumenyi butajyanye n’indangagaciro ntibwubaka igihugu. Ni yo mpamvu dushyigikira gahunda zihuza abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, kuko gusangira umuco bituma abantu bumva neza Isi batuye, bigateza imbere amahoro n’ubufatanye mu iterambere.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko kwigisha ubumenyi butajyanye n’indangagaciro ari nko kubaka inzu idafite umusingi.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “INES ishyira imbere ubumenyi ngiro bugamije iterambere rirambye, ariko tugashyira imbaraga no mu gutoza abanyeshuri kubaha umuco, guhanga udushya no kubana neza n’abandi. Ibyo ni byo bituma umunyeshuri urangije hano aba umuntu wuzuye, ushobora kwihangira umurimo no gufasha abandi.”

Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 17 muri INES Ruhengeri, hagaragajwe uburyo ibikorwa bitandukanye bishingiye ku muco n’amateka bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Abanyarwanda bagaragaza umuco wabo mu kubyina
Abanyarwandakazi bagaragaje umuco wabo mu kubyina
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE