Ishimwe Akanigi Melissa yanditswe muri ’Guinness de Records’ abikesha gukina Golf

Umunyarwandakazi Ishimwe Akanigi Melissa ukina umukino wa Golf yanditse amateka atarakorwa n’undi muntu ku Isi, nyuma yo gukina imyobo 18 mu minota 52 nta muntu umufashije, bituma ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, ’Guinness de Records.’
Ibi yabigezeho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ku kibuga cya Golf i Nyarutarama.
Ishimwe Akanigi Melissa washyizeho aka gahigo mu mukino wa Golf ku Isi, yamenyekanye mu 2020 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nubwo atabashije kugira ikamba yegukana.
Uyu mukobwa ashyizeho aka gahigo nyuma y’imyaka hafi ibiri atangiye gukina wa Golf.
Nyuma yo gukora amateka Akimara yashimiye buri wese wamubaye hafi mu rugendo.
Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka gahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”
Melisa Ishimwe Akanigi yabaye umukinnyi wa kabiri wo mu Rwanda ugiye mu mateka ya Guinness World Record nyuma ya Uwamahoro Cathia, ukina cricket wanditse amateka atarakorwa n’undi muntu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse.
