Ironmam 70.3: Abanyarwanda 4 batsindiye guhatanira igikombe cy’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda bane bahigitse abandi mu marushanwa mpuzamahanga ya Ironman 70.3 yabareye mu Karere ka Rubavu bahita babona itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi cya Ironman.

Iki gikombe cy’Isi kitwa FinFast Ironman 70.3 World Championship kizaba ku wa 14 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2024 mu gihugu cya New Zealand muri Taupo.

Abanyarwanda batsindiye iyi tike ni Hertier ISHIMWE (RWA #37),Eric IRADUKUNDA (RWA #25), Samuel TUYISENGE (RWA #40),Hanani UWINEZA (RWA #9)

Hertier Ishimwe ari nawe wegukanye irushanwa rya Ironman ryabareye mu Karere ka Rubavu mu kiciro cy’abagabo yari yambaye nimero 37,yari mu kiciro cy’abafite imyaka 18-24.

Ishimwe mu irushanwa rya Ironman 70.3 rikomatanyije nk’umukino aho boze mu kiyaga cya Kivu kilometero 1.9,banyonga igare kuri kilometero 90 ndetse biruka n’amaguru kilometero 21 yakoresheje igihe kingana na 4:46:56.

Mu gihe uwahize abandi mu irushanwa mu kiciro cy’abagore yaturutse muri Netherlands yitwa Berber Kramer wakoresheje igihe kingana 4:55:21.

Mu irushanwa rya  Ironman 70.3 habamo no gukina nk’ikipe aho ikipe ya Bigirimana yaje ku isonga ikoresheje ibihe bingana na 4:15:32 bikozwe na Bigirimana Jean De Dieu.

Aya marushanwa yari yahagurukije abakunzi benshi b’umukino biganjemo  abaturage b’Akarere ka Rubavu n’abakerarugendo bagannye aka karere hakiyongeraho abakunzi b’irushanwa baturutse impande n’impande.

Witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB Akamanzi Clare, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Niyonkuru Zephania umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yashimye uburyo Abanyarwanda bitwaye muri iri rushanwa ashimangira ko imbaraga bagaragaje muri iri rushanwa ryatewe n’imyiteguro ihambaye bakoze ndetse ko bagiye gukomeza gutegura abakinnyi bafatanyije na Federasiyo.

Agira ati: “Abakinnyi bacu barazamutse ugereranyije n’umwaka ushize twafashe igihe turabategura, bari bamaze iminsi bari mu mwiherero byatanze umusaruro ushimishije, urwego rwazamutse bari kumenyera kubera byinshi twakosoye, baje hano bavuye muri Afurika y’Epfo tugiye gukomeza gukorana na Federasiyo kugira ngo abagiye guhatana mu gikombe cy’Isi bazitware neza. tugiye kubategura cyane.”

Mbaraga Alexis perezida Federasiyo ya Thriatron mu Rwanda yemeza ko imitunganyirize y’irushanwa n’ubwitabire byagaragaje itandukaniro ugereranyije n’umwaka ushize.

Agira ati: “Ndashima abategura irushanwa rya Ironman 70.3 kuko baha ibyishimo igihugu cyacu,  imbaraga zashizwemo muri uyu mwaka dufatanyije zitanze umusaruro ubushize abanyamahanga baraje badutwara ibihembo ariko uyu munsi tuberetse ko twiteguye bihagije haba mu bakinnyi, abategura irushanwa tugiye kurushaho kongeramo imbaraga, kandi twigiyemo byinshi bizatuma dutegura amarushanwa menshi neza cyane ko uturere twiyemeje gufata iya mbere mu gukorana natwe.”

Irushanwa rya Ironman 70.3 ku nshuro ya gatatu byemejwe ko rizaba ku wa 4 Kanama 2024 i Rubavu aho imyiteguro yahise itangira.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE